SADC yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, SADC, kuri uyu wa Mbere wemeje kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ntiwemeza itariki cyangwa umubare w’ingabo zizoherezwa, mu nama yabereye i Windhoek, umurwa mukuru wa Namibia .

SADC yemeje kohereza ingabo” mu rwego rwo “gushyigikira Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu “, nk’uko uyu muryango wabitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasomwe nyuma y’umunsi w’ibiganiro.

Iyi nama yafunguwe na Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yahuje Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uwa RDC, Felix Tshisekedi, na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ndetse hari na Angola, Malawi na Zambia byari bihagarariwe na ba minisitiri nk’uko iyi nkuru dukesha VOAAfrique ikomeza ivuga.

Iri tangazo ryagize riti: “Iyi nama yagaragaje impungenge zikomeye z’uko umutekano uhagaze no kwangirika kwawo mu burasirazuba bwa DRC kandi wongeye kwamagana byimazeyo amakimbirane n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, harimo n’inyeshyamba za M23”.

Iyi nama yabereye i Windhoek yanasabye ko habaho “inzira ihuriweho” hashingiwe ku bikorwa biriho “hashingiwe ku masezerano y’ibihugu bibiri cyangwa byinshi” mu karere k’iburasirazuba bwa DRC gafite ibibazo. Isaba guverinoma ya DRC “gushyiraho ingamba zikenewe kugira ngo habeho imikoranire myiza”.

Imitwe myinshi yitwaje intwaro yibasiye uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu myaka ibarirwa muri za mirongo, imyinshi muri yo ikaba ari umurage w’intambara zo mu karere zadutse mu myaka ya za 90-2000.

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umutwe wa M23 wafashe uduce twinshi kuva mu Gushyingo 2021 mbere yo kutuvamo ku rugero rwa 80% nk’uko byemezwa na EACRF, mu rwego rwo kubahiriza ibyasabwe mu nama ya Luanda yo muri Nyakanga 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *