Wole Soyinka, Umunyafurika wa mbere wahawe igihembo cya Nobel nk’umwanditsi yahagaze ku ijambo rye nk’umuntu w’umugabo nk’uko yatangaje ko Donald Trump naba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahita aca ikarita imuha uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu kuko ngo atemera ibitekerezo bye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwanditsi uzwi ku Isi yose rero yabwiye ikinyamakuru AFP kuri uyu wa Kane ko yashyize mu bikorwa ibyo yari yaravuze yamaze guca iyo karita yamuheshaga uburenganzira bwo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uko ashatse akaba yasubiye iwabo ku ivuko mu gihugu cya Nigeria.
“ Namaze kubikora, nitandukanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nakoze ibyo navuze ko nzakora ”, ibi akaba ari byo Wole Soyinka w’imyaka 82 y’amavuko yatangarije AFP.
Ibi uyu mwanditsi akaba yarabitewe n’uburyo Donald Trump, yiyamamariza kuba perezida, yagiye avuga amagambo mabi ku bimukira.
Icyo gihe Wole Soyinka akaba yaragize ati: “ Igihe bazatangaza intsinzi ye, nzaca ikarita yanjye yo kuba hano ubwanjye ntangire nzinge imizigo yanjye ”, ibi akaba yarabitangarije ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese ko Wole Soyinka yakoze ibyo yasezeranyije, abandi bantu benshi biganjemo abanyabwenge n’abahanzi bari batangaje ko nabo bazava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump natsinda amatora, baratera ikirenge mu cye?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


