Kuri iki Cyumweru, Xi Jinping yabonye manda ya gatatu yo kuyobora u Bushinwa kandi azamura bamwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi b’ishyaka rya gikomunisiti, ashimangira umwanya we nk’umuyobozi ukomeye muri iki gihugu kuva Mao Zedong yatabaruka .
Ikinyamakuru Xinhua cyatangaje ko Komite Nkuru y’ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa yatoye Xi ku mwanya w’umunyamabanga mukuru mu yindi manda y’imyaka itanu, ibyasubije igihugu inyuma mu gihe cy’ubutegetsi bw’umuntu umwe nyuma y’imyaka myinshi yo kugabana ubutegetsi mu ntore zacyo.
Ni nyum y’aho akuyeho umubare wa manda ebyiri perezida yari yemerewe muri 2018, agaharura inzira yo kuyobora ubuziraherezo.
Xi yabwiye abanyamakuru i Beijing ati: “Ndashaka gushimira byimazeyo ishyaka ryose ku bw’icyizere ryatugiriye.”
Yasezeranije “gukorana umwete mu gusohoza inshingano zacu kugira ngo tugaragaze ko dukwiye kugirirwa ikizere n’ishyaka ryacu n’abaturage bacu.”
Xi kandi yongeye kugirwa Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu Bushinwa, bisobanuye ko ari we muyobozi w’ikirenga w’ingabo z’igihugu.
Ku myaka 69 y’amavuko, ubu byanze bikunze yizeye manda ya gatatu nka perezida w’u Bushinwa, biteganyijwe ko azatangazwa ku mugaragaro mu nama ngarukamwaka ya y’inteko ishinga amategeko ya guverinoma muri Werurwe.
Yasizwe amavuta nyuma y’icyumweru Kongere y’intumwa z’ishyaka 2300 zatoranijwe aho bemeje “umwanya w’ibanze” mu buyobozi kandi bemeza ivugurura rikomeye ryabonye abahoze batavuga rumwe na Xi bava mu nzira.
Kongere ya 20 yatoye Komite Nkuru nshya y’abayobozi bakuru b’ishyaka bagera kuri 200, bateranye kuri iki Cyumweru kugira ngo batore Xi hamwe n’abandi bagize Komisiyo ihoraho, moteri y’ubutegetsi bw’u Bushinwa.
Kuva abaye umuyobozi w’igihugu mu myaka icumi ishize, Xi yabashije kwiyegereza ububasha bwose nk’umutegetsi w’u Bushinwa kurusha undi muyobozi wese w’u Bushinwa wo mu bihe bya vuba usibye Mao.


