Xi Jinping yatangaje kurushaho kubaka igisirikare cy’u Bushinwa mu gihe atumbereye manda ya gatatu

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka rya gikomunisiti ry’u Bushinwa ryatangije Kongere yaryo iba kabiri mu myaka icumi, aho Perezida Xi Jinping yasabye iterambere ryihuta mu gisirikare, arengera inzira ya “zero-COVID” ya Beijing, kandi yongera gushimangira gukoresha ingufu, ni biba ngombwa, mu kwisubiza Taiwan.

Iyi nama izamara icyumweru, yatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 16 Ukwakira 2022, nicyo gikorwa gikomeye cya politiki cya CCP kandi biteganijwe ko Xi aza guhabwa manda ya gatatu y’imyaka itanu, akarenga ku migenzo yashize ndetse bikamuhindura umunyapolitiki ukomeye u Bushinwa bugize kuva kubwa Mao Zedong washinze ishyaka.

Muri raporo ndende mu gufungura Kongere, Xi yashimye ibyagezweho mu myaka itanu ishize avuga ko ishyaka rizaharanira kugera ku ntego zaryo z’iterambere, harimo no kubaka igisirikare cy’igihangange ku rwego rw’Isi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Yatangarije intumwa zirenga 2000 zitabiriye iyi nama, yabereye mu Nzu mberabyombi ya rubanda itegaye n’urubuga rwa Tiananmen rwagati muri Beijing, ko kuvugurura ubushinwa ari inzira idasubirwaho kandi y’amateka.

Yasabye kwihutisha iterambere ry’igisirikare n’ikoranabuhanga kugira ngo iryo vugurura igihugu gishaka rizagerweho, avuga ko igisirikare cy’u Bushinwa, cya kabiri mu bunini ku Isi nyuma y’icya Amerika, gikeneye “kurinda icyubahiro cy’u Bushinwa n’inyungu z’ibanze zabwo”.

Mu ijambo rye ryamaze hafi amasaha abiri, Xi yagize ati: “Tuzakora vuba kugira ngo tuvugurure ibitekerezo bya gisirikare, abakozi n’intwaro.” Ati: “Tuzamura ubushobozi bw’igirikare.”

Umuyobozi w’u Bushinwa kandi yashimye iherezo ry’ibyo yavuze ko ari “akaduruvayo” muri Hong Kong, aho igitero gikaze kandi cyagutse cyagabwe ku bigaragambyaga baharanira demokarasi cyamaganwe na guverinoma y’iburengerazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *