Skip to content
  • Kinyarwanda
  • English
  • Francais
  • Swahili
  • Kinyarwanda
  • English
  • Francais
  • Swahili
  • My Account
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Imikino
  • imyidagaduro
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Imikino
  • imyidagaduro
Iyandikishe
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Imikino
  • imyidagaduro
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Imikino
  • imyidagaduro
Iyandikishe
image_750x_68850b9732184

Yafatiwe muri Gare ya Nyabugogo afite ibiro 4 by’urumogi

  • Denis Nsengiyumva
  • July 27, 2025
  • 7:32 am

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu  ushize, itariki 26 Nyakanga, Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yafashe uwitwa Habamahirwe Francois w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nemba, afite ibiro 4 by’Urumogi yari avanye aho avuka.

Akimara gufatwa yavuze ko yari aruzanye i Remera mu Mujyi wa Kigali aho yari guhurira n’abandi barucuruza.

‎Uwafashwe n’urumogi yarafite afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha, iperereza rirakomeje ngo hafatwe abandi bakorana.

‎Habamahirwe yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi ishimira uruhare bagira kugirango abantu bafite umugambi wo kwica ubuzima bw’abaturage babaha ibiyobyabwenge babafatwa. Inavuga ko ibi biragaragaza ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.

‎Iteka rya minisitiri nimero 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

‎Ni mu gihe itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

‎Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Soma Izindi Nkuru

IMG-20260802-WA0022

Rusesabagina i Kigali, imwe muri operation za NISS zasigiye isomo Isi y’Ubutasi – Igice cya 1

August 3, 2026

Capture3-768x506

Museveni yaburiye Andrew Mwenda

August 3, 2026

Screenshot_20260803-155955

Tshisekedi yahaye UPDF imodoka 10

August 3, 2026

BWIZA

Isoko y'amakuru acukumbuye

All rights reserved