Yagakwiye gushyirwa ku Karubanda bakamurasa- Rudasingwa wanenze cyane Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Dr Rudasingwa avuga ko kuba Kayumba Nyamwasa yarihakanye abarwanyi be 25 bafashwe na Leta y’u Rwanda ubu bari kuburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikari i Kigali, ari ikimenyetso cy’uko atazabasha kurwanira miliyoni zigera kuri 12 z’Abanyarwanda.

Umuvugizi wa RNC  Jean Paul Turayishimye aherutse gutangariza radio ijwi rya Amerika ko abo barwanyi 25 barimo na Maj Habib Mudathiru wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka wa 2015 nyuma akaza guhunga igihugu bivugwa ko yagiye mu mutwe wa RNC uyobowe na Kayumba, atahamya ko ari uwabo.

Agira ati: “Bariya bantu mu byukuri  sinajya kukubeshya ko ari abacu,najye nabisomye nkuko nawe wabibonye ariko aho babavanye,igihe babazaniye ibiryo baryaga,aho bari bari…ibyo ni ibibazo twese turimo kwibaza.”

Muri iki kiganiro Turayishimiye avuga ko aba bantu atari abarwanyi babo ahubwo ko ari impunzi zashimutiwe mu nkambi zinyuranye.

Yagize ati: “ Uwo Habib namubonye ariko niba wasomye uko urubanza rwagiye rugenda umunota k uwundi banavugaga ko ari umuntu wari mu nkambi y’impunzi, ubona ko binashoboka ko bariya bantu ari impunzi bashimuse nk’uko basanzwe bazishimuta kuko nabo ubwabo batangaje ko ari umuntu w’impunzi.”

Turayishimye yakomeje avuga ko Kuzana Mudathiru bavuga ko yatangaje ibi n’ibi cyangwa ko ari umuntu wemera amahame muri RNC atabihakana ariko kuvuga ko bamuzanye nk’umuntu w’umurwanyi wabo atarabisobanukiwa,  ko nawe agishakisha ukuri kwabyo ko nakubona azagutangaza.

Uwahoze mu ishyaka rya RNC nyuma akaza kwitandukanya naryo kubera kutumvikana ku miyoborere n’imicungire y’umutungo Rudasingwa Theogene we asanga ibitangazwa na RNC ari ukwihakana abantu bayemeye bakemera kuyirwaninirira,ibintu avuga ko bibabaje.

Yagize ati: “Ntabwo wafata abantu bangana kuriya ngo ubatererane muri ziriya nkiko unanirwe no kwemera ko ari abawe? ubwo se Majoro Mudathiru n’abo bafunganywe iyo babyumvise batekereza iki?

imiryango yabo se yo?abantu bakwemeye bakakujya inyuma ukabihakana bageze mu makuba? hari abantu bagiye banyura mu makuba nk’aya ngaya ariko bagasigarana cya kinyabupfura, bwa buhangange bwo kuvuga bati aba abantu ni abantu bacu.”

Rudasingwa akomeza avuga ko iyo bizakuba ari ibishoboka Kayumba yagahawe igihano cy’urupfu kuko kwihakana umusirikare wohereje ku rugamba cyangwa kumwohereza wowe ugahunga urugamba ari icyaha gikomeye mu gisisrikare.

Yagize ati: “None se umuntu wohereza abarwanyi kurugamba yiryamiye muri Afurika y’epfo banafatwa akabihakana ubwo wamwita iki? iyo biza kuba mu bindi bihe uriya yagakwiye kujyanwa mu rukiko rwa gisirikare bakamushyira ku karubanda bakamurasa.

Muri iyi nkuru ya Rwandatribune, Rudasingwa akomeza agira ati “Ubwo se miliyoni zigera kuri 12 ziba mu Rwanda avuga ko arwanira kurenganura zizamwizera zite ananiwe kurwanira bariya 25? Ibi ntakindi bisobanuye kuri Kayumba. Kayumba yaratsinzwe”.

Nubwo RNC yikanaye aba barwanyi, Raporo yashyizwe hanze n’impuguke za Loni yagaragaje ko muri Congo hariyo inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa wahoze ari umuyobozi wo hejuru mu ngabo z’u Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *