Uwitwa Munyampeta Jean Damascene afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu karere ka Gatsibo azira kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bahakorera kugira ngo amukorere ibinyuranije n’amategeko.
[ad id=”44145″]
SP Kabera yibukije ko ruswa idindiza iterambere n’ubukungu; maze asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe aho ayicyeka.
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
[ad id=”44145″]
Uwafatanywe uruhushwa rwo gutwara moto rw’urwiganano ni uwitwa Nshimiyimana Emmanuel, akaba yarafatiwe mu murenge wa Kicukiro, mu karere ka Kicukiro atwaye moto ifite nimero ziyiranga RC 127M.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:”Abagendera ku mpushya z’inyiganano bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa; naho abagerageza gutanga ruswa kugira ngo be guhanirwa amakosa bafatiwemo batwaye ibinyabiziga bamenye ko batazihanganirwa, kandi ko uzabikora wese azabihanirwa.”
Yibukije ko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bibera ahantu henshi mu gihugu, kandi ko byakozwe mu rwego rwo kunoza iyi serivisi no kuyegereza abayishaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


