Yakubise ishoka mu mutwe umukunzi we ku bwo kumubona anywa ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo mu Karere ka Hoima yishe umukunzi, Emmanuel Tumusiime we nyuma yo kuvumbura ko yangwaga ibinini bigabanya ubukana bw’agakoko hatera SIDA mu ibanga.

Polisi mu gace ka Hoima ivuga ko Tumusiime w’imyaka 35 yatewe n’umugore we kuwa Kane nimugoroba bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi muri Hoima, Julius Hakiza yabwiye Daily Monitor ko nyakwigendera bigaragara ko yakubiswe ishoka mu mutwe.

Ati ” Abonye amwishe, yafashe moto ahita aza ku biro bya polisi ngo atubwire ibara yakoze.”

Uyu mugore yemera icyaha cy’ubwicanyi ariko akavuga ko yabitewe n’umujinya wo kuba yaraketse ko na we uyu mugabo yaba yaramwanduje ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Polisi ikaba yatangiye iperereza kuri iki kibazo. Polisi igira inama abantu bazi ko bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kutabisha bagenzi babo. Atanga inama zo kugana ibitaro kugira ngo bafashwe kuko ubuzima butaba burangiye iyo umuntu yanduye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *