Depite Justin Bitakwira wari watumijwe n’ubushinjacyaha ngo yisobanure ku mvugo zibiba inzango n’amacakubiri zibasira ubwoko bw’Abatutsi amaze iminsi yumvikana avuga mu mbwirwaruhame n’ibiganiro mu itangazamakuru, kuri uyu wa Kane yanze kugira byinshi atangariza umushinjacyaha amubwira ko ntacyo bavugana atarasoma igitabo Holocauste au Congo cya Charles Onana, avuga ko ibyo yavuze ari ho yabikuye .
Nyuma yo kumva amagambo yatangaje mu kiganiro aherutse gukorera kuri televizyo Bosolo na Politik, abantu batandukanye banenze imvugo y’uyu mudepite wibasiye Abatutsi muri icyo kiganiro avuga ko ari ubwoko bubi kandi buvukana ubugizi bwa nabi. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo wahise wandikira minisitiri w’ubutabera wa Congo umusaba gukurikirana uyu muyobozi.
Ibi byatumye ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika buhamagaza Bitakwira kuri uyu wa Kane, itariki 20 Nyakanga, ngo yisobanure kuri izo mvugo, aritaba, ariko nk’uko yabitangaje asohotse, yanze gusubiza ibibazo by’umushinjacyaha mukuru amusaba kubanza gusoma igitabo cy’umwanditsi Charles Onana nawe uzwiho kwibasira u Rwanda.
Ati “Nakiriwe n’umushinjacyaha mukuru…byari ibijyanye n’ikiganiro cyanjye nakoze kuri televiziyo Bosolo na Politik na Mutombo Israel…navuze ko ntashobora gusubiza ibibazo bitandukanye mugiye kumbaza niba mutarasoma igitabo ‘Holocauste au Congo’ cya Charles Onana. Kuko nta kindi nakoze usibye kugira icyo mvuga ku byanditse mu gitabo ‘Holocauste au Congo’ cya Charles Onana. Nimumara gusoma icyo gitabo, tuzaba turi ku rwego rumwe rwo kumva ibintu…”
Yakomeje ababwira ati ” Ibitari ibyo, twaba tuvugana nk’abavugana hagati y’umuntu ufite amaso yombi n’impumyi kandi numviswe. Ubwo rero n’ikibazo cyo kubaha icyumweru cyangwa bibiri ngo barangize gusoma icyo gitabo, ntagize ikindi nkora usibye gusubiramo Charles Onana mu kiganiro cyanjye cyose..ni umushakashatsi, ni umwanditsi ukomeye, nta nubwo ari Umunyekongo ni Umufaransa w’Umunyakameruni..icyo gihe bazumva neza ikiganiro cyanjye….”
Nous devrions évoluer vers une Afrique Unie, si non nous périrons tous. Espérons que notre génération qui est corrompue et condamnée à  cause de ces considérations claniques et ethniques sera remplacée par une autre, plus avisée, pour une Afrique Unie et prospère. https://t.co/9LdTTBJqZn
— Amb. Willy Nyamitwe (@willynyamitwe) July 21, 2023
Nyuma yo kubona ibyatangajwe n’uyu mudepite, Ambasaderi Willy Nyamitwe uhagarariye u Burundi mu bihugu bitandukanye, abinyujije kuri twitter nawe yabaye nk’ubinenga atanga n’ubutumwa.
Yagize ati “Tugomba kwerekeza muri Afurika yunze ubumwe, bitabaye ibyo twese tuzarimbuka. Reka twizere ko igisekuru cyacu cyangiritse kandi cyamaganwa kubera gushyira imbere amoko kizasimburwa n’ikindi, gisobanukiwe, kubwa Afurika yunze ubumwe kandi itera imbere.


