Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, inzego z’umutekano zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatabaye byihuse nyuma y’uko umugabo agerageje kwinjira mu gace gakomeye ka White House, aho Perezida Donald Trump yari ari icyo gihe.
Amakuru yatangajwe n’Urwego rushinzwe kurinda Perezida agaragaza ko uyu mugabo yagerageje gusimbuka inzitiro ziri hafi y’inyubako ya Minisiteri y’Imari ku ruhande rw’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa White House.
Ntibyatinze, abapolisi bamugezeho bamufata vuba, gusa mbere yo gufatwa habayeho gushyamirana hagati ye n’abashinzwe umutekano, bituma umwe mu bapolisi akomereka byoroheje.
Umuvugizi w’uru rwego, Anthony Guglielmi, yavuze ko uwo mugabo yafatiwe hafi y’irembo ry’abanyamaguru, aho yahise ajyanwa mu maboko y’inzego z’umutekano. Yongeyeho ko we n’umupolisi wakomeretse bajyanywe kwa muganga, ariko nta n’umwe wari ufite ibikomere bikomeye.
Ibi bibaye nyuma y’indi mpuruza iherutse gutangwa ku wa 5 Mata 2026, ubwo humvikanaga amasasu hafi ya Lafayette Park, ahateganye na White House, nubwo icyo gihe nta wakomeretse cyangwa ngo hafatwe ukekwaho ibyabaye.
Ibi biba mu gihe umutekano wa White House ukomeje gukazwa, cyane cyane mu bihe Perezida ari mu nyubako, hagamijwe gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.




