Yemi Alade yatandukanye n’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Yemi Alade, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we, Taye Aliyu, bari bamaranye igihe kinini ndetse akaba yari n’umujyanama we mu bya muzika.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Nigeriaa, aravuga ko Yemi Alade, yagiranye amakimbirane n’umukunzi we, ashingiye ku mikoreshereze y’amafaranga aba bombi bakoreye, biba intandaro yo gutandukana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru byo muri Nigeria, Alade yemeje ko yatandukanye na Taye, avuga ko akomeje ubuzima bwo kubaho nta mukunzi afite.
Ku bijyanye n’imikorere yamuzika, dore ko yafashwaga cyane n’uyu wari umukunzi we, uyu muhanzi yatangaje ko muri iki gihe agiye kuba yikorana, ariko hari inzu zitunganya umuziki muri Nigeria ziri kumureshya ngo abe yazijyamo, iza ku isonga ni Marvins y’umuhanzi akaba na Producer Don Jazzy.
v
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *