Umusore twari tumaze umwaka dukundana twatandukanye kubera ingeso mbi nabonye atangiye kunzanaho, yifuje ko dusambana ndanga none ubu twarashwanye bityo ubu akaba arimo kunshyira ku iterabwoba ko azandogera mu mafoto.
Hari amafoto yanjye afite nk’uko nanjye mfite aye, ubu buri munsi ambwira ko yiteguye kumpemukira ngo ku buryo nzifuza ko turyamana igihe kitagishoboka.
Mungire inama kuko ndumva mfite impungenge, iwacu ni mu Karere ka Rwamagana naho we ni uw’i Ngoma muri Kibungo, ese yandogera mu mafoto tutari kumwe bigashoboka, mungire inama.
Â


