Umuhanzi wo muri Uganda, Wycliffe Tugume wamamaye ku izina rya Ykee Benda yavuze ko nagera mu Rwanda, azahura n’umwana w’Umunyarwanda wagaragaye aririmba indirimbo ‘Farmer’ yafatanyije na Sheebah Karungi.
Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, tariki ya 7 Uguhyingo, Ykee Benda yasangije abamukurikira akavidewo kagaragaza uyu mwana agirana ikiganiro n’undi munyarwanda, amusaba kuririmba.
Uyu abanza kumubaza ati: “Indirimbo undirimbiye harya yitwa ngo iki?” Umwana wambaye ishati ya kaki ikunze kwambara abanyeshuri biga mu mashuri abanza, asubiza ati: “My kabanda sugar (mayi kabanda shuga).” Hanyuma asabwa kongera kuririmba iyi ndirimbo.
Umwana ati: “Mayi kabanda shuga, mayi karamiye faya, eeeh sinyora. See, senimirongwe fama, senimirooo…ye! Senimirongwe fama, senimirooo.. ye ! Eeh wani tu, zirikukabara […]”
Ni uyu mwana wagaragaye aririmba iyi ndirimbo
Ykee Benda bigaragara ko yashimishijwe n’uburyo uyu mwana yaririmbyemo iyi ndirimbo muri videwo y’amasegonda 59, yanditse kuri Twitter ati: “Wow (yongeraho utumenyetso tw’umutima tubiri) Ndagukunda bro. My kabandan sugar (yongeraho utumenyetso tw’umuntu wasetse).”
Ykee Benda arangije agira ati: “Ubutaha ningera mu Rwanda tuzahura.”
Ykee Benda wemeza ko ari Umunyarwanda wavukiye i Kampala muri Uganda, aheruka muri iki gihugu muri Werurwe 2017 ubwo yari mu gitaramo cyiswe Nyama Choma Extravaganza cyabereye mu mujyi wa Kigali. Muri ubu butumwa bwe, ntabwo yigeze avuga igihe azagarukira mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga itatu ahageze.


