Zambiya: Abashinwa bari mu bafungiwe ibyaha by’ikorabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Ku wa gatanu, urukiko rwo muri Zambiya rwafunze Abashinwa 22 bakurikiranweho ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga birimo uburiganya bwo kuri interineti bwibasiye Zambiya n’abandi bantu baturutse muri Singapuru, Peru na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abo bashinwa bakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Zambiya igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka cumi n’umwe.

Urukiko kandi rwabaciye amande ari hagati y’Amadorali igihumbi na Magana tanu( $1.500 )kugeza ku madorali ibihumbi bitatu($3.000 ) nyuma yo kwiyemerera ibyaha baregwa byo kubeshya hakoreshejwe mudasobwa, uburiganya mu gukoresha indangamuntu z’abandi no gukoresha umuyoboro cyangwa serivisi mu buryo butemewe n’amategeko.

Nkuko abapolisi bo muri Zambiya babitangarije Africanews dukesha aya makuru, bavugako “muri abo bafashwe bari bibumbiye mu itsinda ry’abantu mirongo irindwi na barindwi abenshi muri bo bakaba ari Abanyazambiya,n’umugabo umwe ukomoka muri Kameruni, batawe muri yombi muri Mata bazira gushinga syndicat ihanitse ya interineti.’’

Umuyobozi mukuru wa komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Nason Banda, yavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’uko abayobozi babonye ubwiyongere bw’imanza z’uburiganya ziterwa na interineti, kandi abantu benshi binubira gutakaza amafaranga mu buryo budasobanutse kuri terefone zabo zigendanwa cyangwa kuri konti za banki.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *