Zari akomeje kugaragaza urukundo agifitiye umugabo we wapfuye yari yaramuharitse

Sangiza iyi nkuru

Umuherwekazi, Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatangaje amagambo agaragariza urukundo umugabo we, Ivan Ssemwaga wapfuye yari yaramuharitse.

Ivan Ssemwaga yari umugabo wa Zari, yapfuye muri Gicurasi 2017, ubwo uyu mugore yari yaramutaye amaze imyaka itatu abana n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz.

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yatangaje ko ahora azirikana uyu mugabo we, amusabira kuri Nyagasani.

Yagize ati “ nta wabyemera ko umwaka waba ushize Imana ibahamagaye, ni nkaho ari ejo, Nta munsi washira ntagusengeye na mama”.

Iyi si inshuro ya mbere Zari agaragaza urukundo agifitiye umugabo we n’ubwo yari yaramutaye, ubwo umwana we w’umuhungu yuzuzaga imyaka 11, kuri uyu wa 5 Gicurasi, nabwo uyu mugore yifurije uyu mwana isabukuru nziza, ndetse anamwibutsa ko adashidikanya ko aho se ari ahora amuzirikana.

Zari na Ivan bari bafitanye abana batatu b’abahungu, akaba yaratandukanye na Diamond ku w 14 Gicurasi 2018, na we bamaze kubyarana abana babiri, ubu akaba ari umupfakazi urera abana batanu.

zari
Zari yicaye ku mva y’umugabo we wapfuye yari yaramuharitse
zari2
Zari n’abana be mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ivan Ssemwaga

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *