Umugandekazi Zari Hassan yababajwe n’ubufasha umuhanzi Diamond Platinumz wari umugabo we aherutse kwemerera abapangayi bo muri Tanzania bitewe n’ibihe bikomeye barimo kubera icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).
Aka gahinda uyu mubyeyi ufitiye abana babiri Diamond ( Tiffah na Nillan Dangote) akagaragaje nyuma y’aho uyu muhanzi atangarije ko agiye kwishyurira ubukode imiryango 500 y’abapangayi bo muri Tanzaniya mu mezi atatu. Zari mu nkuru ya Nile Post ati: “Wirengagije abana bacu none uri kugaburira Tanzania.”
Zari yakomeje agaragaza uburyo Diamond Platinumz atazi uko abana babyaranye babayeho. Ati: “Ntabwo uzi icyo abana bari kurya ndetse n’uko basinzira ari uko hishyuwe ay’ubwisungane mu kwivuza. Ntabwo uzashimisha Isi, mu gihe abawe batishimye, utanabitayeho. Urabeshya.”
Ubu butumwa bwa Zari bwageze kuri Diamond. Yavuze ko yari yiteguye kumusubiza ubutumwa buremereye ariko yabanje kujya inama n’abajyanama be mbere y’uko abushyira ahagaragara, baramubuza. Gusa kuri we ngo “ni ibisanzwe ko abantu batandukanye hari ubwo baterana amagambo.”
Zari yatandukanye na Diamond mu 2018 bitewe no kutizerana kuko bombi bashinjanyaga gucana inyuma. Nyuma y’aho uyu mugore yashinje uyu muhanzi kutita ku bana babyaranye, na we akiregura avuga ko yimwe uburenganzira bwo kubitaho. Amategeko yemerera Zari kuba ari kurera aba bana nka nyina, gusa bazagira uburenganzira bwo kwihitiramo uruhande bahererano ubwo bazaba bakuze.
Amafoto ya Zari na Diamond bakiri mu rukundo






