Zari Hassan umugore wa Diamond yagaragaye mu mujyi wa Tanzania aherekejwe n’umusore usanzwe arinda umutekano wa Diamond aho yagiye hose (Bodyguard), ibi byatangaje benshi bitewe n’uko uyu musore atajyaga ava iruhande rwa sebuja.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania bitangaza ko uyu musore amaranye igihe kirekire na Diamond, nubwo amukoresha ko bishoboka ko banabaye inshuti magara.

Bitangazwa kandi ko bitangaje kuba Diamond yemeye kureka uyu musore akajyana n’umugore we bonyine, mu bakobwa bose bakundanye na Diamond cyane cyane Wema Sepetu ngo nta numwe yigeze aha umurinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi ngo ni ikimenyetso cy’ikizere Diamond yaba afitiye uyu musore umurinda, aho Zari yazengurukaga hose mu iguriro ngo yabaga ari kumwe n’uyu musore yari yahawe wo kumurinda.

Binagaragara mu mafoto aho Zari yirebaga mu ndorerwamo, uyu musore nawe ntiyamuvaga iruhande, mu nshingano ze nk’ugomba kumurinda.
Zari na Diamond mu gihe cy’imyaka 3 bamaranye babana, bamaze kubyarana abana 2, mu gihe uyu mugore Zari yari afite umugabo wa mbere wamubyaje abana 3.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


