Zari yateye urujijo ababonye ubutumwa yageneye abagabo ku munsi mukuru wabo

Sangiza iyi nkuru

Tariki 17 Kamena 2018 isi yose  yizihije umunsi mukuru wahariwe ababyeyi babagabo kimwe n’abandi Zari Hassan umushoramari ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda yagize icyo atangaza kuri uyu munsi nubwo nta mugabo bari kumwe magingo aya yafatanyije nawe kwizihiza uyu munsi.

Mu magambo yashyize kurukuta rwe rwa Instagram Zari yagaragaje guha  icyubahiro gikomeye ku wahoze ari umugabo we akaza kwitaba imana Ivan Ssemwanga, ibintu byatunguye benshi bari biteze ko azashimira Diamond nawe babyaranye cyane ko ariwe ukiriho wari ufite uburyo bwo kubona ko umugore we amuzirikana.

yagize ati”Umunzi mwiza w’ababyeyi b’abagabo kuri njye no kubagore bose bakora inshingano zombi, nitwe ba MVP (N’umukinnyi witwaye neza mu mukino) bukuri.Waragiye ariko uracyari kumwe natwe mu buryo bwose bushoboka. Turagukumbuye”. Kubazi neza Zari bahita bumvako aha yavugaga Ivan Ssemwanga umugabo we wambere witabye imana babyaranye gatatu

Zari kuva yatandukana na Diamond tariki 14 Gashyantare 2018 ntiyahwemye kugaragaza ko yibeshye agakora amahitamo mabi yo gukunda umugabo udahora hamwe mu rukundo ibi yabishimangiraga ubwo yatangazaga ko Diamond atari umugabo wo kubaka ahubwo ari imbwa ye ya kabiri nyuma yirinda urugo rwe, ubwo yaganiraga nabafana be kuri Instagram.

ivan semawnga
Zari yifurije umunsi mwiza w’ababyeyi babagabo Ivan witabye imana
zari 1
Zari yigeze kwita Diamond babyaranye imbwa ye
YouTube player

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *