Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ibiganiro imbonankubone hagati ye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu rwego rwo guhagarika intambara.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida w’u Burusiya, Umuyobozi wa Ukraine yavuze ko “ari bibi gutegereza gusa” kugeza igihe intambara yo mu Burayi izongera kwitabwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho ko amahoro ashobora kuza gusa “binyuze mu mikoranire itaziguye hagati ya” Ukraine n’u Burusiya.
Yasabye kandi guhagarika imirwano burundu mu gihe hazaba haba imishyikirano yifuza, ikintu Putin yari yanze mu masaha ya mbere yo ku wa Kane nk’uko bitangazwa na BBC.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuwa Kane yatangaje ko atekereza ko “byaba byiza” mu gihe abayobozi bombi bahura.
Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, yemeje ko yakiriye ibaruwa ya Zelensky, kandi Putin azamenyeshwa ibikubiyemo.
Imvugo yakoreshejwe muri iyo baruwa igaragaza ko Ukraine itagifitiye ubwoba u Burusiya, aho Zelensky yibukije ibitero biheruka bya Ukraine ku butaka bw’u Brusiya nk’igiherutse kugabwa i Saint Petersburg.
Zelensky yabwiye Putin ko “nyuma y’imyaka 26 ari ku butegetsi, imyaka irimo iramugendana buhoro buhoro”.
Zelensky yanditse ati: “Ukraine isaba ko iyi ntambara ihagarara biciye mu biganiro bitaziguye hagati yanjye nawe. Ngusabye ko twabonana.”
Nubwo bimeze gutyo ariko, ntabwo ari ubwa mbere Perezida wa Ukraine yaba atanze icyo cyifuzo ariko ntigihabwe agaciro n’uruhande rw’u Burusiya.


