Umunya-Ukraine w’imyaka 28 y’amavuko ufite inkomoko mu Rwanda, Zhan Vensanovych Beleniuk, yabaye umuturage wa mbere wa Ukraine w’uruhu ruvanze ubaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Uyu musore unakina imikino ngororamubiri by’umwuga akaba akomoka mu ishyaka rya Perezida Zelensky.
Amatora y’abadepite muri Ukraine akaba yarabaye kuwa 21 Nyakanga 2019, ishyaka riri ku butegetsi ribasha kwegukana imyanya 49,9%.

Zhan yavukiye I Kiev mu 1991, kuri nyina w’Umunya-Ukraine na se w’Umunyarwanda wari umupilote wabyigiye I Kiev mu ishuri National Aviation University akaza gupfira mu Rwanda aguye ku rugamba dore ko yari umusirikare akaza guhamagazwa ngo atabare nk’abandi.
Zhan akaba yaragize ati: “zari inshingano ze, yagombaga kugenda, ”
Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko nyina na se bahuriye I Kiev, aho se wari umupilote yigaga.
Zhan yatangiye imikino ngororamubiri yo gukirana (wrestling) ubwo yari afite imyaka 9 akomeza gutyo kugeza ubwo agenda yegukana imidari myinshi mu marushanwampuzamahanga mu Burayi no ku rwego rw’Isi. Mu 2016 akaba yarakuye mu mikino Olimpike ya Rio umudari wa silver.

Uyu musore aiko ngo arashaka gushimangira Ubunya-Ukraine bwe, aho yagiye afotorwa yambaye umwambaro gakondo wo muri Ukraine, ndetse akaba yaragiye kenshi yishimira intsinzi ze mu mbyino gakondo yo muri Ukraine izwi nka Hopak.
Zhan bivugwa ko adakunda kugaragaza mu ruhame ibitekerezo bye bya politiki, yemera ko atakundaga igihugu cyane by’umwihariko kugeza ubwo habaga imyigaragambyo yo muri Maidan na nyuma y’aho u Burusiya bwigaruriye Intara ya Crimea.
Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’irondaruhu muri Ukraine, yavuze ko atari ikibazo kuri we, ariko yongeraho ko year cyane kuri Afurika, kandi na none akaba yijimye kuri Ukraine.


