Nyuma y’uko Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe akomeje kukwa igitutu n’abo mu ishyaka rye, abatavuga rumwe nawe ndetse n’abo mu muryango we kwegura ku mwanya w’ubuyobozi akababera ibamba, ubu ngo haba hagezweho n’abo mu mahanga nabo bamusaba kwegura kuko atagishoboye gutwara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru gishize Perezida Mugabe atumiye Julius Malema, umuyobozi w’ishyaka riteza imbere ubukungu muri Repubulika y’Afurika y’Epfo ngo baganire banasangire, nyuma uyu Julius Marema agasaba Perezida Mugabe kwegura.
Mu ijambo rye Malema yagize ati”kuyobora kugeza upfuye si byiza. Ibyiza ni ukugera ikirenge mu cya nyakwigendera Fidel Castron wahereje ubutegetsi umuvandimwe we, ni ko na Perezida Mugabe yakagombye kubigenza.”
Yakomeje avuga ko mu batuye Zimbabwe hataburamo undi Wabasha kuyobora igihugu nk’uko Perezida Mugabe yabikoze cyangwa akanamurusha.
Perezida Mugabe ni umwe mu baperezida b’Abanyafurika barambye ku butegetsi, kuko ayoboye leta ya Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980.
Uyu musaza w’imyaka 92 y’amavuko akomeje kuyoborana leta ya Zimbwe integer nke ze z’ubusaza, akaba yaranze kurekura ubuyobozi avuga ko nta kindi yabasha gukora aramutse avuye ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munyepolitiki uyobora ishyaka Economic Freedom Fighiters (EFF), Julius yagiranye ibihe byiza n’abanyamuryango b’ishyaka Zanu Pf ryo muri Zimbabwe mbere y’uko atangaza ibi ariko perezida Mugabe ntacyo aratangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


