Umugore wa perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe arashinjwa gukukita umukobwa wo muri Afurika y’Epfo akamukomeretsa ubwo yari amusanze mu cyumba kimwe n’abahungu be baba muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Grace Mugabe yagiye muri Afurika y’Epfo gukurikirana ibibazo by’imyitwarire y’abahungu be 2 baba yo, ubwo yasangaga bari kumwe n’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko mu cyumba cy’ihoteli babamo mu mujyi wa Johannesburg agahita amukubita akanamukomeretsa.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Zimbabwe no muri Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi byo hirya no hino, bivuga ko Grace Mugabe yagiye muri kiriya gihugu ku Cyumweru, mu gihe abandi bayobozi bari mu birori bijyanye n’isiganwa ry’urubyiruko mu gihugu cye.
Ikinyamakuru zimbabwemail kivuga ko Grace Mugabe yaguye gitumo uyu mukobwa ari kumwe n’abana be mu ijoro ryo ku cyumweru akamukubita hasi, umukobwa akavuza induru ndetse ngo Uyu mugore wa Perezida akaba yari anafite imbunda.
Uyu mukobwa witwa Gabriella Engels ngo yakubiswe n’umugore wa Perezida Mugabe afatanyije n’abandi bantu 2 bari kumwe baramukomeretsa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ibi binyamakuru nta mpamvu bitanga yaba yaratumye madamu Grace Mugabe afatwa n’uburakari agahondagura uyu mukobwa.
Aba bahungu ba perezida Mugabe baba muri Afurika y’Epfo mu buryo bw’amasomo, aho umwe yimuriweyo akuwe ku mugabane w’u Burayi akajyanwa kubera ibikorwa basa n’iby’uburara, aho nyuma y’iminsi micye umuvandimwe we wabaga mu gihugu cye na we yahise amusanga yo bakabana ariko imyitwarire ya bo ikaba ikomeje gukemangwa na benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


