Zimbabwe: Grace Mugabe yashyize igitutu ku mugabo we ngo avuge ugomba kumusimbura

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa perezida Mugabe, Grace Mugabe yasabye umugabo we kwerura akavuga uwo yumva ugomba kumusimbura ku butegetsi mu gihe azaba atakibashije kuyobora bityo ngo bikagabanya impaka zikomeje kugaragara mu ishyaka riri ku butegetsi, Zanu PF.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Mugabe w’imyaka 93 akomeje kugaragaza ubushake mu gushaka gukomeza kuyobora Zimbabwe nyuma y’imyaka igera kuri 37, abantu batari bacye mu gihugu cye ari abo mu ishyaka rye n’abatavuga rumwe na we bakaba bagaragaza ukutabishigikira mu gi he we avuga ko nubwo yapfa, umurambo we wakomeza ukayobora.
Mu kiganiro umugore wa perezida Mugabe yagiranye n’abagore b’abanyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi, Zanu PF, yababwiye ko umugabo we agomba gushyiraho umuntu ugomba kuzamusimbura mu gihe azaba atakibashije kuyobora igihugu ndetse yongeraho ko nta cyo byakwica biramutse bigenze gutyo.
Ni mu gihe ariko yari aherutse kongera kubaza umugabo we niba adashobora kuvuga uzamusimbura naramuka atakiriho cyangwa atakibashije kuyobora ariko perezida Mugabe akabyanga.
Ni muri urwo rwego Grace Mugabe yongeye kubaza umugabo we agira ati”Tubwire, ni iyihe Farasi tugomba kujya ku mugongo?” aha akaba yashakaga gusobanuza uwo umugabo we yabahitiramo kubayobora bityo nab o bakamuyoboka.
Perezida Mugabe abenshi bavuga ko ubuzima bwe buri mu marembere, dore ko atagitera 2 atagiye kwivuza byongeye no mu minsi ishize akaba akubutse muri Singapore.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Mugabe avuga ko azakomeza kuyobora Zimbabwe ndetse ko nanapfa umurambo we uzakomeza kuyoborandetse ko nta n’akandi kazi yabasha gukora, gusa nubwo umugore we yamubajije biriya bibazo avuga ko umugabo we abashije kandi ko nta muntu umurusha imbaraga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *