Zimbabwe: Grace Mugabe yishyikirije polisi y’Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa polisi y’Afurika y’Epfo, Fikile Mbalula yavuze ko umugore wa perezida Mugabe wa Zimbabwe, Grace Mugabe yishyikirije igipolisi ndetse akanasaba guhita ashyikirizwa urukiko rwa Randburg kuri uyu wa Kabiri.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Grace Mugabe yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 20 muri Afurika y’Epfo ubwo yari amusanganye n’abahungu be muri hoteli bacumbitsemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukobwa akora mu bijyanye n’imideri muri yavuze ko madamu Grace Mugabe yamukubise mu maso akanamukomeretsa, uyu mukobwa akaba yanashyize ahagaragara amafoto agaragaza uburyo yakubiswe akaba yanakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Mbalula yavuze ko umuntu uwariwe wese wakoze icyaha aba akwiye gukurikiranwa n’amategeko nk’uko na we ubwe adashobora kujya muri Zimbabwe ngo akubite umuntu uko yiboneye ngo atekereze ko biherera aho.
Grace Mugabe yavuze ko agomba kwitaba urukiko ndetse akanishyura ibyo uwo mukobwa ari bumuce nk’indishyi z’akababaro kuko yakubiswe, ari na byo byamuteye kwishyikiriza Polisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abanyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu-PF nab o bavuze ko Grace Mugabe ari we wakorewe amakosa nubwo nta mpamvu nyir’izina batangaje yaba yatumye barwana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *