Perezida wa Afuriki y’ Epfo, Jacob Zuma yatangaje ko yaganiriye na mugezi we Robert Mugabe amubwira ko adashobora gusohoka mu ngoro ye ariko ko ubuzima bwe bumeze neza.
Nk’ uko BBC ibitangaza, hari amakuru ahwihwiswa ko Robert Mugabe ashobora guhita asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari visi perezida we akaza kwirukanwa na Grace Mugabe, bivugwa ko ashobora kuba ari mu maboko y’ abashinzwe umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Grace Mugabe uvugwa kuba yafashwe n’ igisirikare ni umufasha w’ umukambwe Mugabe, yari yihaye uburenganzira bwo gukora icyo ashaka ndetse niwe wirukanye Mnangagwa ku buyobozi mu cyumweru gishize, ubwo yemezaga ko ari we uzasimbura umugabo.
Urusaku rw’ imbunda zikomeye rwumvikanye mu Majyaruguru y’ umurwa wa Harare mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.
Inkuru bifitanye isano : Haranugwanugwa ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe
Kugeza magingo aya, ubuyobozi bukuru bwa gisirikare muri Zimbabwe ntiburatangaza neza niba koko Robert Mugabe atakiri Perezida w’ igihugu ahubwo cyakomeje guhumuriza abaturage.
Radiyo Ijwi rya Amerika, itangaza ko ingabo zakoresheje imbaraga kugirango zicunge umutekano w’igihugu ariko zinahangane n’agatsiko k’abicanyi katumaga Mugabe afata ibyemezo ntawe agishije inama bigatuma igihugu kinjira mu icuraburindi.
Kugeza magingo aya, igisirikare nticyemeza ko Perezida Mugabe yahiritswe ku butegetsi, ko arinzwe hamwe n’umuryango we kugirango kibanze gihangane n’ibyegera bya Mugabe byamuteraga gufata ibyemezo bidahitse byazahazaga ubukungu bw’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


