Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo yaba ashaka kuyoboka Donald Trump

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi micye Trump atorewe kuyobora Amerika, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ngo yaba ashaka kuzura umubano n’Amerika, aho avuga ko Trump azamwakira nta kabuza.
Ni mu gihe kandi Amerika yari imaze igihe itavuga rumwe na Perezida Robert Mugabe washinjwe kugundira ubutegetsi bwa Zimbabwe kuva yabona ubwigenge, imicungire mibi y’umutungo w’igihugu, kutavuga rumwe n’abazungu ndetse no kuba Robert Mugabe yaragaragaje ibitekerezo bitandukanye n’ibyifuzo bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kijyanye no gushyigikira ubutinganyi guhera mu myaka yashize.
[ad id=”44145″]
Chris Mushowe ushinzwe gutangaza amakuru n’ibikorwa by’Abaminisitiri muri Zimbabwe, yatangaje ko Perezida Mugabe yatangaje ko bitarenze mu kwezi kwa mbere 2017, agomba kubyutsa umubano n’Amerika. Akomeza avuga ko nta kabuza Perezida Donald Trump azamwakira ndetse akemera ko Washington igirana ubuhahirane burambye na Harare.
Perezida Mugabe mu kinyamakuru cye gisohoka buri cyumweru “The herald” yagize ati “nka Guverinoma ya Zimbabwe, byadushimisha kumva ko Pperezida Trump yatwemereye umubano. Zimbabwe n’Amerika nta bibazo byigeze bigirana, nta n’ibizigera bigaragara hagati yabyo.”
[ad id=”44145″]
Perezida Mugabe nyamara arashaka kuzura umubano na Perezida Trump mu gihe abaturage bakomoka muri Zimbabwe bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bamamaza H Clinton mu gihe yari ahanganye na Trump mu matora, ariko Mugabe akavuga ko ibyo ntaho bihuriye na we ndetse n’ishyaka rye Zanu PF.
Ibi kandi byongeye kuzamura umwuka utari mwiza hagati y’ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe na leta bariseka, kuko abaturage ba Zimbabwe bifurizaga intsinzi H Clinton byagaragazaga ko Zimbabwe idashyigikiye D. Trump none ngo akaba ashaka umubano n’Amerika.
Guhera mu myaka yashize leta ya Zimbabwe yavuzweho ibintu byinshi bitagenda neza ahanini bishingiye ku bukungu, igawa cyane n’Amerika, u Bwongereza ndetse na Afurika yunze Ubumwe.
Perezida Mugabe ashinjwa gutuka uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush nawe wari ufite ubutegetsi butavuga rumwe n’ubwa Zimbabwe ndetse na Obama wagaragaje ko ashyigikiye ubutinganyi.
[ad id=”44145”]
Iki gitekerezo cyo kugarura umubano n’Amerika, Perezida Mugabe ngo yari akimaranye igihe kuko hari abanyamategeko bo ku mugabane w’Amerika bigeze kumusura bakamwizeza ko D.Trump naramuka atorewe kuyobora Amerika nta kabuza yazamwakira bakaba inshuti aramutse abishatse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *