Zimbabwe: Perezida Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi asigaje gutanga ibaruwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yemeye kugirana ikiganiro na visi perezida we, Emmerson Mnangagwa yari amaze minsi yirukanye nyuma akaza kugaruka mu gihugu.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko hari amakuru yizewe yemeza ko perezida Mugabe Robert yaba yamaze kwemera kurekura ubutegetsi ndetse n’ibaruwa ibigaragaza ikaba irimo yandikwa.
Iki kinyamakuru kivuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingu 2017, igisirikare cya Zimbabwe cyatangaje ko perezida Mugabe w’imyaka 93 yemeye ibiganiro hagati ye n’uhabwa amahirwe yo kumusimbura, gusa ibi biganiro bikaba binagamije kunoza uburyo ubutegetsi bwahererekanywa mu mahoro.
Perezida Mugabe yirukanye umwungirije muri uku kwezi ariko nyuma y’uko igisirikare cyigaruriye hafi igihugu cyose, uyu munyepolitiki na we ahita agaruka mu gihugu, umuvugizi w’igisirikare, Gen. Constantino Chiwenga akaba yavuze ko aba bayobozi bombi bafite guhura vuba bishoboka bakagira ibyo bemeranywaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Mu minsi ya vuba, turabagezaho ibyavuye mu biganiro bya bo ka ndi ni byo bigomba gukurikizwa mu gihugu hose.”
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF ryamaganye Perezida Mugabe nk’umuyobozi rivuga ko adakwiye gukomeza kuriyobora, ndetse rinatangaza ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo rigomba kugeza ku Nteko ishinga amategeko, ubutumwa bw’uko perezida Mugabe atakiri umuyobozi wa ryo.
Perezida Mugabe wabanje gufungishwa ijisho kuva izi mvururu zo kumukura ku butegetsi zatangira, yaje kurekurwa ndetse anagaragara mu ruhame akaba yari anakomeje guhamya ko akiri perezida w’igihugu cya Zimbabwe, ariko kugeza ubu amakuru akaba avuga ko yaba yavuye ku izima akaba ashobora kurekura ku neza nk’uko igisirikare cye kibyifuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *