Zimbabwe:Uwungirije perezida Mugabe ari mu mazi abira azira ifoto

Sangiza iyi nkuru

Uwungirije perezida Mugabe yasabwe gutanga ibisobanuro ku ifoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko uyu mugabo yaba ashaka kwiyitirira ubutegetsi bwa perezida Robert Mugabe w’imyaka 92 kuri ubu uri mu biruhuko by’akazi bisoza umwaka mu gihugu cy’Ubushinwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ifoto ya Visi perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga agaragara afite igikombe cy’icyayi cyanditseho ngo “I am Boss” bisobanuye ngo “Ndakomeye”
Byavuzwe ko uyu mugabo yaba ari we washyize ahagaragara iyi foto mu rwego rwo kwerekana ko yaba yarahiritse Mugabe ku butegetsi ariko yabiteye utwatsi avuga ko ari abashaka kumuteranya na Boss we “Robert Mugabe”
Emmerson Mnangagwa yatangaje ko ababajwe cyane no kuba abashyize hanze iyo foto ari abagamije kumucisha igihanga kuko perezida Mugabe adashobora kwihangana aramutse amenye ko uyu mugabo yagerageje kwiyitirira icyubahiro cya perezida.
Amagambo menshi avuga kuri iki kibazo yatangijwe na minisitiri w’uburezi muri Zimbabwe, Jonathan Moyo wahise yandika kuri twitter ye abaza icyo visi perezida yari agamije mu kwifotozanya ako gatasi kanditseho ngo “Am the Boss”
Ikinyamakuru cya leta ya Zimbabwe cyasobanuye ko iyo foto yafashwe kuri Noheli, ngo utwo Dutasi twanditseho ayo magambo visi perezida yaduhawe nk’impano ya Noheli ahita atwifotozanya.
mi
Icyatumye iyi foto itindwaho cyane ni uko visi perezida Mnangagwa ayigaragaraho ari kumwe n’umwe mu bacuruzi bakomeye muri Zimbabwe ukunda gukoresha kuri facebook amagambo yo gutuka Mugabe no kwerekana ko Mugabe yakabaye avaho hakayobora Mnagagwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mnangagwa yagize ati “Nitandukanyije n’ibiri kuvugwa ndetse n’ibi gukorwa, byose nta shingiro ndasha kubisobanura neza, hari abantu bifata nk’abanshyigikiye cyangwa bashyigikiye ishyaka ryacu rya Zanu PF ariko wareba neza ugasanga bafite undi muntu uturwanya bakorera, ibyo bintu bigamije kurwanya perezida n’ishyaka rya Zanu PF”
Uyu mugabo mu mwaka ushize yari yavuzweho kutumvikana na perezida Mugabe biturutse ko Mugabe yanze kumwegurira ubutegetsi mu buryo bweruye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *