Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu bayo boherejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu boherejwe mu Rwanda hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi kugira ngo bigishe mu mashuri atandukanye.

Perezida w’ihuriro ry’abarimu b’Abanyazimbabwe rya ‘Progressive Teachers Union of Zimbabwe’, Takavafira Zhou tariki ya 5 Ukuboza 2022 yabwiye ikinyamakuru NewsDay ko aba barimu bamaze amezi abiri mu Rwanda babayeho nabi.

Zhou yagize ati: “Ibiri kubera hariya ntabwo bisobanutse. Ntabwo bari guhabwa amafaranga ahagije, ntacyo bari kubona cyo kohereza mu rugo. Rimwe mu mategeko n’amabwiriza y’amasezerano yabo, rivuga ko mu gihe baba bashaka kuvugana n’imiryango yabo, babifashwamo na guverinoma. Ntabwo ari ikintu cyiza cyerekeye umurimo kuko ntibari guhabwa uburenganzira bwo kuvugana n’imiryango.”

Perezida w’irindi huriro ryitwa Amalgamated Rural Teachers Union, Obert Masaraure, yatangaje ko aba barimu bari kubyazwa umusaruro ariko ibijyanye n’amahame mpuzamahanga agenga umurimo ndetse n’agenwa n’Itegekonshinga ry’igihugu cyabo ntiyubahirizwe.

Ariko Minisitiri w’umurimo wa Zimbabwe, Simon Masanga, yamaganye ibyo aba bayobozi b’amahuriro y’abarimu batangaje, abyita igihuha. Ati: “Abantu bakwiye kureka gukwirakwiza ibihuha, bagamije guhindanya gahunda yateguwe neza kandi mu kwizerana. Ni hehe mwumvise abantu bagurishwa mu Rwanda? Ibyo mwabikuye hehe?”

Minisitiri Masanga yakomeje ati: “Ni iki bashaka kubikoraho? Ese aya mahuriro ni yo yonyine y’abarimu bakomoka muri Zimbabwe bakorera hanze? Aba bantu se nta WhatsApp cyangwa interineti bagira? Aba barimu barishimye kandi bari guhembwa neza kurusha uko bahembwaga. Ntabwo bafunzwe. Bari ku mashuri kandi nta barinzi babacunga.”

Ikinyamakuru The New Times cyavuganye n’abarimu babiri muri aba baturutse muri Zimbabwe; Nicholas Moi na Josiah Chidawo wigisha isomo ry’Imibare, batangaza ko uburenganzira bwabo mu Rwanda bwubahirizwa hashingiwe kuri aya masezerano, bityo batazi aho aya mahuriro yakuye amakuru.

Moi yatangaje ati: “Nta kibazo mfite ku masezerano yanjye. Mvugana n’umuryango wanjye nkoresheje videwo. Tariki ya 23 nzajya mu minsi mikuru n’umuryango wanjye kandi nzagaruka mbere gato y’uko amasomo atangira.”

Chidawo we yatangaje ko kuva yagera mu Rwanda, nta kibazo aragira. Ati: “Kuva ku munsi twageze ku kibuga cy’indege, nta kibazo nigeze ngira. Ni inkuru yahimbwe ishobora gucururiza amahuriro yabo. Hanze aha twahahuriye n’abantu, turaganira, nta wigeze aza ngo aduhungabanyirize ahantu.”

Abarimu 154 ni bo bari mu Rwanda hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi afite agaciro k’imyaka ibiri. Bahageze mu Kwakira 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *