Umwe mu bayobozi bakuru muri leta ya Zimbabwe yerekanye ko Harare yiyemeje gufatanya mu gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, avuga ko hadashobora kubaho ubutabera n’amahoro arambye batabanje kubazwa ibyo bakoze .
Ibi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira, yabivuze kuwa Gaatanu mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Harare nk’uko tubikesha urubuga New Zimbabwe.
Prof. Murwira yabwiye Abanyarwanda baba muri Zimbabwe, abadipolomate bemewe muri Zimbabwe, umuryango w’ubucuruzi n’inshuti z’u Rwanda ati: “Inshingano y’ibanze yo gukumira no guhagarika jenoside iri kuri twese.”
Ati: “Kuri ibyo reka nongere nshimangire icyemezo cya Zimbabwe cyo gutanga inkunga ku bikorwa byose mpuzamahanga ndetse n’umugabane wa Afurika cyo gufata abagize uruhare muri jenoside mu Rwanda n’ahandi. Twizera ko hadashobora kubaho ubutabera n’amahoro arambye nta kubazwa byuzuye. ”
Prof. Murwira yavuze ko Zimbabwe n’u Rwanda bishyira mu bikorwa amategeko atandukanye agamije guharanira ubutabera burambye no kubazwa ibyaha umuntu yakoze nk’amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha ndetse n’amasezerano yo gufashanya mu by’amategeko mu gukurikirana ibyaha yashyizweho umukono muri Nyakanga 2022.
Muri Werurwe 2021, Ishami ry’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside bacitse ubutabera (Genocide Fugitives Tracking Unit) ryerekanye ko ryatanze ibirego 1.146 ndetse n’impapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside batorotse ubutabera mu bihugu 33.
Nkuko byavuzwe, umubare munini, 408, wari mu baturanyi muri DR Congo, 277 muri Uganda; 63 muri Malawi, 52 muri Tanzaniya, 47 mu Bufaransa, 42 muri Congo Brazzaville, na 40 bari mu Bubiligi.
Icyo gihe, abantu babiri bakekwaho uruhare muri jenoside ni bo byizerwaga ko baba muri Zimbabwe.
Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na TPIR (IRMCT), ku ya 12 Gicurasi 2022, rwemeje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga kubera kugira uruhare muri jenoside yapfuye ku itariki ya 5 Ukwakira 2006, aguye i Harare, muri Zimbabwe. Uku guhishurwa kwarangije imyaka isaga 20 yari ishize uyu wafatwaga nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ahigwa.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Mpiranya yari umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda perezida, umutwe w’abasirikare w’indashyikirwa uregwa iyicwa ry’abanyapolitiki bakomeye nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana mu ijoro ryo ku ya 6 Mata.
Mu mu rukerera rwo ku ya 7 Mata 1994, abagize uyu mutwe bahise bica uwari Minisitiri w’intebe, Agathe Uwilingiyimana, mbere yo gufunga no kwica abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga aho Uwilingiyimana yari atuye.


