Intambara ya II y’isi yatangiye mu 1939 ikarangira mu 1945 ni intambara yabaye mu gihe Isi yari itangiye gutera imbere mu ikoranabuhanga, iryo koranabuhanga rikaba rikaba ryari ritangiye no kugera mu ikorwa ry’intwaro aho ugereranyije n’izakoreshejwe mu ya mbere y’Isi usanga hari iterambere ryari rimaze kubamo ari na yo mpamvu umubare w’abo yahitanye wavuye kuri miliyoni byibuze miliyoni 22 bagera kuri miliyoni hagati ya 60 na 75 ari nabwo hakoreshejwemo bwa mbere igisasu cya kirimbuzi cya bombe atomike.
Dore zimwe mu mbunda zifashishijwe mu Ntambara ya II y’Isi
Gewher 43

Gewehr 43 cyangwa Karabiner 43 n’imbunda ya semi-automatic yakozwe na Mauser yakorewe mu Budage mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose. Yakozwe hagendewe ku gishushanyo cya G41 yayibanjirije, arikoyongereweho piston ya gaz imeze nk’imbunda yo mu bwoko bwa Tokarev SVT-40 y’Abasoviyete.
M1 Garand

Imbunda ya M1 Garand cyangwa M1 Rifle na yo ni imbunda yo mu bwoko bwa semi-automatic yari imbunda isanzwe y’Abanyamerika mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose n’Intambara ya Koreya, ndetse yakoreshejwe igihe gito no mu ntambara ya Viet-Nam. Imbunda nyinshi za M1 zahawe ingabo z’Amerika, n’ubwo ibihumbi magana nazo zatanzwe nk’imfashanyo ku bihugu by’inshuti za Amerika. Garand iracyakoreshwa mu myitozo ndetse ikoreshwa n’abasivili mu guhiga.
Browning Automatic Rifle / BAR

Imbunda ya Browning Automatic Rifle iri mu muryango w’imbunda z’Abanyamerika za automatic na machine gun zakoreshejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byinshi mu kinyejana cya 20.
Arisaka

Imbunda ya Arisaka yo iri mu muryango w’imbunda za gisirikare z’u Buyapani zakozwe ndetse zitangira gukoreshwa kuva mu 1897 zisimbura Murata. Izi zakoreshejwe kugeza Intambara ya II y’Isi irangiye mu 1945.
Lee – Enfield

Lee – Enfield yari intwaro isanzwe yakoreshwaga n’ingabo z’u Bwongereza, ingabo z’abakoloni (nko mu Buhinde ndetse n’ibice bya Afurika), ndetse n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth mu Ntambara ya Mbere n’iya kabiri y’isi yose (nka Australia, Nouvelle-Zélande, Afurik a y’Epfo na Canada).
Thompson M1A1

Imbunda yo mu bwoko bwa Thompson ni imbunda yo mu bwoko bwa submachine, yakozwe na Brig. Gen. John T. Thompson wo mu ngabo za Amerika mu 1918. Mu ntangiriro yari igamije guca intege intambara yo mu myobo yo mu Ntambara ya Mbere y’Isi.
PTSS-41

Imbunda ya PTRS-41 cyangwa Simonov irwanya imodoka z’imitamenwa yakoreshwaga mu Intambara ya Kabiri y’Isi. Iyi mbunda yakoreshejwe na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ndetse iza no gukoreshwa n’ibihugu nka Koreya ya Ruguru, u Bushinwa, Sudani, n’ibindi. Yakozwe na Serge Gavrilovich Simonov.
3 M1891

Imbunda ya 3 M1891, izwi cyane mu Burengerazuba nka Mosin – Nagant no mu Burusiya ndetse n’icyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti nk’imbunda ya Mosin, ni imbunda ijyamo amasasu atanu, yakoreshejwe kuva mu 1891 kugeza mu 1973.
M1

M1 Carbine ni imbunda yoroheje yo mu bwoko bwa semi-automatic yakoreshejwe n’igisirikare cya Amerika mu Ntambara ya II y’Isi, Intambara ya Koreya n’Intambara ya Vietnam.
StG 44

StG 44 ni imbunda yo kugaba ibitero yakorewe mu Budage yakozwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose na Hugo Schmeisser.
Mauser C96

Mauser C96 (Construktion 96) ni imbunda yo mu bwoko bwa pistol yakozwe mu ntangiriro n’uruganda rukora intwaro mu Budage, Mauser, kuva mu 1896 kugeza mu 1937.
Bren LMG (Bren Light Machine gun)

Imbunda ya Bren yari urukurikirane rw’imbunda zoroheje zakozwe n’u Bwongereza mu myaka ya za 1930 kandi zikoreshwa mu nshingano zitandukanye kugeza mu 1992.
MG42 Machine gun

MG 42 ni imbunda yakozwe na Mauser mu Budage bw’Abanazi kandi ikoreshwa cyane na Wehrmacht na Waffen-SS mu gice cya kabiri cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.
MG 34

MG 34 (mu magambo ahinnye yavuye mu kidage: Maschinengewehr 34, cyangwa “Machine gun 34”) ni imbunda yo mu Budage yageragejwe bwa mbere mu 1929, itangira gukoreshwa mu 1934, ihabwa ingabo mu 1936. kandi muri rusange ifatwa nkimbunda ya mbere ya machine gun yakoreshwa ibintu bitandukanye (GPMG).
M1919

M1919 Browning n’imbunda ya mashini gun ya Calibre 30 yakoreshejwe cyane mu kinyejana cya 20, cyane cyane mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Intambara ya Koreya, n’Intambara ya Vietnam.
M2. 50. Cal

Imbunda ya M2 machine gun cyangwa Browning 50 caliber machine gun yakozwe ahagana ku musozo w’Intambara ya I y’Isi na John Browning.
MP 28/II

MP28 / II ya Bergmann, cyangwa MP 28 gusa, yari imbunda yakoreshejwe n’u Budage ndetse n’ibindi bihugu by’inshuti mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Iyi mbunda yakoreshejwe cyane mu Ntambara hagati y’abaturage muri Espagne na nyuma y’umwaduko w’Intambara ya II y’Isi muri Nzeri 1939.


