Muri iyi minsi imiryango myinshi iri guhura n’ibibazo bitandukanye ariko ikiza ku isonga kikaba ari ugusenyuka kwa hato na hato, iki kikaba ari ikibazo gikomeje guteza impungenge mu bice bitandukanye haba mu Rwanda no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi.
Umuntu ashobora kwibaza impamvu yaba itera uku gutandukana kw’abashakanye cyangwa n’ababana ugasanga ahanini babanye ku ihange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hano hari impamvuzigeze kuri 5 zegeranyijwe na Bwiza.com ziza ku isonga mu gutuma ingo zisenyuka, ibi bikaba ari na bimwe mu bituma umuryango nyarwanda udashikama.
- Nta kurambagizanya
Ikibazo cyo kurambagizanya cyiza ku isonga mu gutuma ingo z’ubu zitagikomera nk’iza kera.
Kuri ubu abantu bashobora kumenyana mu kwezi kumwe mu kundi bagapanga umushinga wo kubana. Byanze bikunze uyu muryango nta kintu gifatika uba ushingiyeho uretse inyungu umwe aba yiteze ku wundi.
Mbere habagaho igihe gihagije cyo kumenyana haba ku bashaka kurushinga ndetse no ku miryango yabo byanaba ngombwa bigasaba umuranga wagombaga kuba azi neza imyitwarire ya buri umwe mu bashaka kubana.
Iki rero ni ikibazo kuko abantu bashakana bataramenyanye neza kuko buri umwe aba afite ingeso yabaye nk’indwara idakira undi atari abizi, nyamara kuko ingeso itaryamirwa mu genzi we yazayibona baramaze gusinyana umubano ugasanga umubano uhindutse induru.
- Nta rukundo
Abantu benshi bakunze ibintu kuruta uko bakunze abantu babana. Indi mpamvu ituma imiryango isenyuka ni ukuba abashakanye cyangwa abakundana ahanini buri umwe aba afite icyo yakurikiye ku wundi nyamara akirengagiza ko ibyo umuntu abona cyangwa atunze bishobora kuyoyoka bikajyana na rwa rukundo yabikundaga.
Abantu benshi bakunda abandi bagendeye ku mitungo cyangwa ku kimero n’ibindi. Bene uru rukundo byanze bikunze ntirushobora kuramba kuko ari uburanga bushobora kwangirika kubera impanuka n’ibindi. Imitungo nayo ishobopra kuyoyoka ikazimira. Birakwiye rero ko urugo cyangwa umuryango bishingira ku rukundo nyarwo rudafite icyo rushingiyeho muri ibi byavuzwe hejuru kugira ngo rurambe.
- Ikinyoma no kwiyemera
Abantu benshi biganjemo abasore usanga bitwara uko batari kugirango bemerwe imbere y’inkumi. Iki kikagaruka mu cyo twavuze hejuru cyo guhubuka cyangwa kwihutira gushing urugo nta kumenyana kwabayeho.
Akenshi imitungo usanga ishirira mu kwinezeza hagamijwe kwereka umwe ko ukomeye ariko ni ukwibeshya kuko amaherezo bijya ahagaragara.
Si byiza rero kwisumbukuruza kugeza ubwo ushakana n’abo mutari ku rwego rumwe kubera ku bakubonye uko utari.
- Gusshakana hatabayeho kubitegura bihagije
Ubukwe cyangwa urugo ni umushinga mugari udategurwa rimwe ngo uhite unashyirwa mu bikorwa. Mbere na mbere hari ugutegura umushinga, kureba ubushobozi buhari hanyuma ukabukoresha uko buri.
Si byiza kuryama ngo nurota washatse umugore uzinduke ujya ku muzana kuko hari inzego ninshi uba usimbutse.
Ukunze gusanga abantu bakoresha imvugo ngo ibintu ni ibishakwa nyamara bakirengagiza ko amahirwe y’abantu atandukanye. hari abashaka imitungo bahereye kuri ducye bari kumwe bikabahira ariko ntabwo ari buri wese bihira.
Iga umushinga neza hanyuma urebe n’ingorane ushobora kuzahura nazo ubone kuwushyira mu bikorwa mu gihe izo ngorane uzabasha guhangana nazo.
- Abantu ntibakigirwa inama
Nibyo koko urukundo ni impumyi, ariko ibyiza ni ukureba ese urwo rukundo rurakuyobora hehe. Hari ingeso zitajya zipfa gukira ndetse hakabaho n’abantu babasha kuzihisha kugeza bageze ku ntego yabo. Ni byiza gutega abandi amatwi ariko nawe ugakoresha umutimanama wawe mbere yo kwemerera umuntu ko muzabana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo cy’ingo zisenyuka ni kimwe mu bibazo bituma n’iterambere rikomeza gusa n’iriri mu muhezo bityo iki kikaba ari ikintu cyo kwitondera kuko si byiza kuba kimenywa aho unyuze hose kubera impamvu zo gusa n’uwananiwe urugo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


