Zimwe mu nzibutso za Jenoside zigiye gushyirwa mu bigize umurage w’isi

Sangiza iyi nkuru

Taliki ya 15 Kamena 2012 nibwo UNESCO yemeje ko inzibutso za Jenoside zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, Murambi, Nyamata na Bisesero, zishyirwa mu murage w’isi byagateganyo mu gihe hari hategerejwe ko igihgu cy’u Rwanda kibyemera, kuri ubu Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yatangiye kwiga uburyo ibi byashyirwa mu bikorwa bitarenze mu mwaka wa 2018.
Kuri uyu wa 8 Ugushyingo, i Kigali hateraniye inama ihuje impuguke zitandukanye za UNESCO, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside n’abandi bahanga batandukanye bavuye ku Isi aho bari kwiga uburyo zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 zashyirwa mu murage w’Isi
[ad id=”44145″]
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yagize ati “Kugira ngo urwibutso rushyirwe mu murage w’amateka y’isi hari ibintu byinshi bisabwa, dosiye yaratangiye ariko kuri buri cyiciro, aho tugeze tuba dukeneye gufatanya n’ababifitemo ubunararibonye kugira ngo buri kiciro tukirenge twizeye ko ibisabwa tubyujuje.”
Dr Bizimana akomeza agira ati “Bizadufasha ko Jenoside yakorewe Abatutsi imenyekana ku rwego mpuzamahanga kurusha uko biteye ubu, kuko UNESCO nimara kuzakira amateka ya Jenoside azashyirwa muri gahunda z’amasomo azajya yigishwa mu mashuri hirya no hino ku isi”
Kuba izi nzibutso zashyirwa mu murage w’Isi ntibyaba bitunguranye kuko n’ubundi uko zubatse zifite igice kigaragaza amateka yo kuva Jenoside yakorewe abatutsi itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa.
[ad id=”44145″]
Minisitiri w’Umuco na siporo, Uwacu Julienne avuga ko kuba izi nzibutso zashyirwa mu bigize umurage w’Isi bwaba ari uburyo bwo kurushaho kubungabunga amateka y’u Rwanda ndetse n’ay’Isi.
Kugeza ubu LONI ivuga ko ifite ibiranga umurage w’isi 1052, muri ibyo harimo inzibutso ziganjemo izigaragaza ubucakara bwakorewe abirabura, iza Jenoside y’abayahudi ndetse ibyerekana aho umunyafurika y’Epfo Nelson Mandera yafungiwe azira kurwanya ihohoterwa ry’abirabura (APARTHEID).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *