Zuchu ari mu rukundo na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’Umunyatanzania, Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu ari mu rukundo na Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platinumz nk’uko byemezwa n’inshuti y’uyu muhanzi.

Amakuru yizewe y’urukundo rwabo yemejwe n’umunyamakuru wa Wasafi FM Juma Lokole, avuga ko aba bombi bamaze hafi ukwezi mu munyenga w’urukundo ariko babigize ibanga rikomeye.

Yagize ati: “Diamond na Zuchu barakundana bamaze ukwezi kose, Zuchu akunda Diamond cyane, bakunda kumarana igihe bombi, Diamond ntabwo ashobora kwihanganira kuba kure y’umukunzi we Zuchu.”

Ibi Juma Lokole abivuze nyuma y’iminsi mike nyina wa Zuchu ahakanye amakuru yavugaga ko umukobwa we ari mu rukundo na Diamond Platnumz.

Zuchu w’imyaka 28 y’amavuko ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wavukiye muri Zanzibar, ubu akaba abarizwa i Dar es Salaam, aho akorera mu nzu itunganya umuziki WCB Wasafi ya Diamond.

Diamond yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa filime Wema Sepetu baratandukana, yinjirira Zari icyo gihe wari usanzwe afite umugabo babyarana abana 2, muri ibyo bihe yashyizwe mu majwi na Hamisa wamushinjaga kumubyarira umwana ndetse amujyana mu nkiko yaka indezo. Nyuma y’aba bombi uheruka ni Tanasha yabyariye umwana umwe.

Diamond Platnumz afite imyaka 32 y’amavuko akaba afite abana bane: Latifah Dangote, Naseeb Junior, Prince Nillan na Dylan Abdul Naseeb.

Umwanditsi: Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Zuchu ari mu rukundo na Diamond
    Nkuko bisanzwe iteka,uyu nawe bazabyarana,amuhararukwe nawe amute,afate undi.Ibyo ntitukabyite kuba mu rukundo.Kubera ko imana yaturemye itubuza kuryamana n’umuntu tutashakanye officially.

  2. Zuchu ari mu rukundo na Diamond
    Nkuko bisanzwe iteka,uyu nawe bazabyarana,amuhararukwe nawe amute,afate undi.Ibyo ntitukabyite kuba mu rukundo.Kubera ko imana yaturemye itubuza kuryamana n’umuntu tutashakanye officially.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *