Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF), igiye gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kubaka sitade nshya izaba iri muri esheshatu zizaba zunganira sitade Amahoro iri kugana ku musozo wo kuzura.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo, iri kurebe uko yakubaka izindi sitade nshya zigera kuri Esheshatu zizaza zunganira Sitade Amahoro.
Mu kubuka izo sitade, CAF yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka imwe muri izo sitade, aho izafasha mu kubaka sitade izashyirwa mu karere ka Muhanga.
Kuri ubu Minisiteri ya Siporo yamaze gutanga ikibanza kizubakwamo iyi sitade izaba iri ku rwego mpuzamahanga.
Minisiteri kandi yamaze no kwimura abaturage bari batuye ahazubakwa iyo sitade ndetse yamaze no kubaha ingurane y’imitungo yabo nk’uko bitangazwa na Nshimiyimana Alex Redamptus ushinzwe ibikorwaremezo bya Sports muri Minisiteri ya siporo.
Nshimiyimana Alex Redamptus yabwiye Igihe ko igisigaye kugira ngo iyi sitade itangire kubakwa ko ari ibiganiro bizahuza Ferwafa na CAF bakanzura itariki nyirizina iyi sitade izatangira kubakwa.
CAF yemereye inkunga u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo nyuma y’umubano mwiza bafitanye ku mpande zombi. Iyi nkunga izifashishwa mu kubaka sitade nshya mu karere ka Muhanga.
Biteganyijwe ko byibuze iyi sitade izaba yuzuye mu mwaka wa 2030 nta guhindutse.
Tanga igitekerezo