Nyirakuru wa The Ben ubyara nyina, Mukangarambe Yunia yatabarutse ubwo yajyanwaga kwa muganga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane itariki 28 Werurwe 2024 nibwo uyu mubyeyi wari umaze amezi 2 arwaye yapfuye.
Uyu mubyeyi ufite umwuzukuru ukunzwe cyane mu Rwanda, yatabarutse ubwo yajyanwaga kwa muganga kugira ngo yitabweho nyuma yo gufatwa n’uburwayi.
Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yahamijwe n’umwe mu buzukuru we utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara mu itangazamakuru ubwo yaganiraga na Igihe.
Yagize ati: “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”
Uburwayi bwahitanye uyu mubyeyi ntabwo bwigeze butangaza n’uyu mwuzukuru watanze amakuru.
Mukangarambe Yunia yaherukaga kwitabira ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamela buherutse kubera muri Kigali Convention Center.
Tanga igitekerezo