Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye umuhungu wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Eric Gisa Rwigema, gutaha mu Rwanda akaba mu gihugu se yarwaniriye; bitihi se akajya arusura.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Teta Gisa, mushiki wa Eric Gisa.
Aba bombi ni bo Maj Gen Fred Gisa Rwigema yabyaranye na Madamu we Jeannette Rwigema, mbere y’uko arasirwa i Kagitumba ku itariki ya 02 Ukwakira mu 1990. Byari nyuma y’umunsi umwe wonyine (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi_Perezida Kagame
7 November 2021, by BABOU Benjamin -
Ishusho y’umujyi wa Huye nyuma yo kuvugururwa: Amafoto 30
26 August 2020, by Biregeya JustinUmujyi wa Huye (Butare ya kera) uherere mu Karere ka Huye, kamwe mu munani tugize intara y’amajyepfo, nako kagizwe n’imirenge ya Huye, Ngoma (ni wo ugize igice kinini cy’umujyi), Tumba, Karama, Gishamvu, Simbi, Rwaniro, Kinazi, Rusatira, Maraba, Mbazi, Kigoma, Mukura na Ruhashya.
Uyu mujyi uri muri 6 yunganira Umujyi wa Kigali, iri gushyirwamo imbaraga nyinshi mu kuzamurirwa ibikorwa by’iterambere, byaba bwite ndetse n’ibya rusange nk’ibikorwaremezo.
Bwiza.com yazengurutse uyu mujyi (…) -
Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC basobanuye ko bagiye muri RDC ari benshi
29 May 2022, by TUYIZERE JDAbasirikare babiri b’u Rwanda igisirikare cy’iki gihugu cyemeza ko baherutse gushimutwa n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, basobanuye ko bagiyeyo ari benshi.
Nk’uko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, aba basirikare: Corporal Nkundabagenzi Elysée na Private Ntwari Gad, bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, nyuma yo kurasa za roketi mu karere ka Musanze tariki ya 23 Gicurasi 2022.
FARDC yashyize (…) -
Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
14 August 2020, by BABOU BenjaminKaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama, yandikiye Karasira Aimable wari umwarimu wayo imubwira ko imwirukanye mu bakozi bayo kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Mu ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa UR, Prof. Philipp Cotton, Karasira yabwiwe ko yirukanwe nyuma yo "guhuriza hamwe amakosa [ye] ashingiye ku myitwarire."
Prof. Cotton yagize ati: "Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe mu kazi kawe muri Kaminuza y’u (…) -
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
8 February 2021, by TUYIZERE JDTariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo BWIZA yabagejejeho bwa mbere inkuru y’umusore witwa Muhire Jean Claude, ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; akaba yari rwaye impyiko zombi zagombaga gusimbuzwa kugira ngo akomeze kubaho, umuvuduko ukabije w’amaraso na Anemiya.
Icyo gihe yari amaze amezi 17 yivuriza mu bitaro bya Kigali (CHUK), abwira iki gitangazamakuru ko yaje no kubona “urubyiruko mugenzi we wemeye kumuha impyiko” ariko agahura n’inzitizi zikomeye zo kujya gusimburizwa izi (…) -
Uko Uganda yari igiye kurwana na Kenya igakangwa n’akarasisi k’Indege z’Abanyamerika
3 June 2020, by Denis NsengiyumvaIdi Amin Dada ni umwe mu bayoboye Uganda hagati y’ 1971 kugeza mu 1979, avugwa mu mateka ko yaranzwe no gutegekesha igitugu n’ubushotoranyi bukabije ku bihugu by’ibituranyi bwagejeje ku ntambara hagati y’igihugu cye na Tanzania mu 1979, ariko mbere yaho mu 1976 akaba yarashatse gushoza intambara kuri Kenya iyobowe na Jomo Kenyatta mbere yo gukangwa n’akarasisi k’indege z’intambara za Amerika mu kirere cya Kenya ari nabyo tugiye kugarukaho.
Hari muri Gashyantare mu 1976 ubwo Idi Amin (…) -
Menya ingano y’umushahara abayobozi b’ibigo bya Leta bitandukanye bagenerwa buri kwezi
24 September 2020, by BABOU BenjaminIteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi rikuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012, ni ryo rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.
Cyakora cyo n’ubwo iri teka ari iryo mu myaka irindwi ishize, nta wakwirengagiza ko buri myaka itatu imishahara y’abakozi ba Leta yiyongeraho 10%, bigashimangira ko hari impinduka zitari nini zagiye ziba ku mishahara.
Inkuru (…) -
Ba Colonel 2 muri M23 bazamuwe mu ntera, bagirwa ba Général de Brigade
13 January 2023, by BABOU BenjaminBertrand Bisimwa uyoboye umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 yazamuye mu ntera ba Colonel babiri muri uriya mutwe, abaha ipeti rya Général de Brigade.
Abazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza, ni Col. Mboneza Yusufu cyo kimwe na mugenzi we Byamungu Maheshe Bernard.
Aba bombi bashyizwe ku rwego rwa ba Jenerali biyongera kuri Gen. Sultani Makenga uyoboye Igisirikare cya M23.
Col. Mboneza ufatwa nk’uwakabiri ukomeye mu (…) -
Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare
14 May 2020, by TUYIZERE JDMu bihugu byinshi, abakuru b’ibihugu ni bo bagaba b’ingabo b’ikirenga. Aba barimo abahoze ari abasirikare ndetse n’abatarigeze bakandagira mu gisirikare. Abenshi muri bo bakunze kugaragara mu myambaro ya gisirikare mu gihe bitabiriye imihango ijyanye n’uyu mwuga nko gusoza amasomo kw’abasirikare n’igihe bagiye kugaba ibitero bikaze nk’uko Idris Deby wa Tchad yabigenje ubwo yatsiburaga abarwanyi ba Boko Haram muri Mata.
Kwambara iyi myambaro bisa n’umwihariko w’ibihugu by’Afurika, (…) -
Rusizi: Meya Dr Kibiriga yanenze ibyakozwe na nyobozi icyuye igihe byo guhindura abakozi mu tugari
7 December 2021, by Bahuwiyongera SylvestreIkibazo cyasakuje cyane muri aka karere mu baturage n’abayobozi mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, ni icy’icyemezo cyasizwe na komite nyobozi yari icyuye igihe,ikora icyo guhindura abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa, cyagombaga gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Ukuboza, itariki yarageze abo cyarebaga bategereza amabaruwa baraheba, Meya mushya Dr Kibiriga Anicet yabwiye Bwiza.com ko atari gushyira mu bikorwa ibyo atazi, asaba abo icyo cyemezo cyarebaga kuguma aho bakorera ubu (…)