“U Burusiya bufite uburenganzira bwo kuba aho bushatse hose mu gihe bikurikije amategeko,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ushize muri Benin ari kumwe na mugenzi we, Patrice Talon, ubwo yabazwaga uko abona kuba muri Afurika kw’u Burusiya, ibikomeje guteza umwiryane hagati yabwo n’ibindi bihugu by’ibihangange.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Burusiya ari ikindi kibazo Abanyafurika batari bakwiye kuba bafite. Ati (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Business Today
In Business Today
Articles
-
U Burusiya bufite uburenganzira bwo kuba aho bushatse kimwe n’ikindi gihugu cyose - Kagame
16 April 2023, by Denis Nsengiyumva -
RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
27 March 2022, by TUYIZERE JDIhuriro rya RNC (Rwanda National Congress) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro, ryandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rimusaba kuyobora ibiganiro biciye mu nzira y’amahoro ryifuza kugirana na Leta y’u Rwanda risanzwe ritavuga rumwe na yo.
Mu ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo tariki ya 22 Werurwe 2022, iri huriro rirashimira Perezida Ndayishimiye kuba kuva yajya ku butegetsi yarashoboye kunga Abarundi bari baracitsemo (…) -
VIDEO : Pastor Zigirinshuti yavuze ku buhanuzi bw’ibikomeye ku Banyarwanda no ku gihugu buri gukwirakwiza-EP1
13 January 2021, by Mecky Merchiore Kayiranga -
Isano hagati y’amadini na leta: abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa
4 May 2020, by Munyakayanza SamuelIdini na Leta ni inzego ebyiri zigira aho zihurira zikanagira aho zitandukanira, zuzuzanya cyangwa buri rwego rwigenga rimwe na rimwe. Mbere yo gucukumbura imikoranire iri hagati y’izo nzego, kureba niba ari abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa, ni byiza kubanza kumenya "idini" na "leta" icyo bivuze.
Idini ni iki?
Mu gitabo cye yise "Ukubaho k’umuntu" Musenyeri Alexis Kagame, yasohoye muri 1983, avuga ko idini ari ijambo ry’Igiswahili risobanura UKWEMERA.
Inkoranyamagambo yo, (…) -
Undi Mukuru w’Igihugu yagiye i Kinshasa gukurikirana ikibazo cy’u Rwanda na RDC
13 November 2022, by TUYIZERE JDPerezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yaraye ageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kinshasa, aho yagiye gukurikirana ikibazo cy’iki gihugu n’u Rwanda.
Uyu Mukuru w’Igihugu usanzwe ari Perezida w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) yatangaje ko yakiriwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, baganira kuri iki kibazo.
Yagize ati: "Uyu munsi nakiriwe i Kinshasa na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi. Muri uru ruzinduko, twaganiriye ku mwuka (…) -
Ndimbati mu rukiko yavuze ko umukobwa babyaranye yamukuye ku muhanda mu bakobwa bicuruza
23 March 2022, by Nkundineza Jean PaulUwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati yabwiye Urukiko ko Umwana w’umukobwa ashinjwa gusambanya ataruzuza imyaka y’ubukure yamukuye ku muhanda mu bakobwa bicuruza bagasambana akamwishyura nk’abandi bose. Ibi Ndimbati yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yazanwaga kuburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Yavuze ko amubona bwa mbere hari ku itariki 02 Mutarama 2020 ateze abagabo ari kumwe n’abandi bakobwa benshi akaba ariwe yishimira (…) -
Kagame yahaye Uhuru isezerano, umusirikare wa RDC arasirwa i Rubavu, urubanza rwa Prince Kid rurasubikwa: inkuru z’icyumweru
21 November 2022, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera.
Harimo ko:
Dr Mbonimana weguye kubera ubusinzi yacitse ku nzoga
Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya w’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi yavuzweho na Perezida Paul Kagame, yijeje Abanyarwanda ko yacitse ku nzoga.
Mu itangazo yashyize kuri Twitter tariki ya 15, Dr Mbonimana yasabye imbabazi, agaragaza ko yicuza kuba (…) -
Uko wakwambuka inyanja y’ubukene hamwe na IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL
8 December 2021, by BWIZAIshuri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL , ryongeye gutegura amasomo wabasha kwiga kwiga akakugeza kure mubijyanye n’iterambere rijayanye nigihe nka film making uba ushobora kwigamo camera, editing, amajwi, editing y’ibidasanzwe Visual effect, ushobora kwigamo uko bandika film mbarankuru ;documentary cyangwa film wihimbiye; fiction film ndetse na photography.
Muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL bigisha graphic design, website design na film making mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, ubundi ntube (…) -
Inyuguti ‘X’ na ‘Q’ zakuruye ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda
9 August 2020, by TUYIZERE JDIkigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, cyasohoye igibo cy’Ikinyarwanda kirimo inkuru zisomerwa abana. Ku gifuniko cyacyo hagaragara inyuguti 26, mu gihe muri uru rurimi ubusanzwe bizwi ko habamo 24.
Inyuguti ziyongereye kuri izi 24, ni ‘X’ na ‘Q’ zisanzwe zikoreshwa mu zindi ndimi mvamahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza.
Nyuma y’aho iki gitabo kigaragariye, hazamuwe ibibazo byinshi, hibazwa amagambo y’Ikinyarwanda izi nyuguti zizajya zigaragaramo, cyangwa niba habayemo kwibeshya (…) -
Hashize imyaka 26 hagiyeho Guverinoma y’Inzibacyuho, yitwa ’Iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda’
19 July 2020, by TUYIZERE JDNyuma y’iminsi 15 ingabo za RPA/FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda, nyuma y’amezi atatu n’iminsi 13 Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda apfuye, u Rwanda rwabonye Guverinoma y’inzibacyuho yiswe ‘Iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda’ aho Perezida yabaye Bizimungu Pasteur, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe .
Perezida Pasteur Bizimungu yeguye kuri uyu mwanya muri Werurwe 2000 asimburwa kuri uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu na Gen. Maj. Paul Kagame wari Visi-Perezida, icyo gihe yari (…)