Byibuze abaturage bagera kuri miliyoni 18 bo muri Uganda ntibazwi na Leta kuko batari biyandikisha mu kigo gishinzwe indangamuntu no kwandika imyirondoro y’abaturage (NIRA).
Nubwo bizwi ko Uganda ituwe na miliyoni 45 z’abaturage, NIRA ivuga ko yo imaze kubarura abagera kuri miliyoni 27 bonyine.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi muri NIRA, Kasumba Stephen mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa Kabiri cyagarukaga ku baturage bamaze kubarurwa.
Yagize ati: "Kugeze ubu tumaze kwandika miliyoni 27 z’abantu. Ariko ikigo cy’ibarurishamibare muri Uganda cyivuga ko mu gihugu dufite miliyoni 45 z’abaturage."
Mu kugerageza kwandika abaturage bose, NIRA ivuga ko igomba kugera mu biturage byose biri mu gihugu maze bakandika abavutse, abapfuye ndetse n’abashyingiwe kugira ngo bandike buri muturage wese.
Kuri ubu NIRA iri gukorana na Minisiteri zitandukanye mu rwego rwo kuvugurura amakuru ya bamwe mu baturage yagiye ahindagurika.
Tanga igitekerezo