Abagabo babiri bakomoka muri Sudan y’Epfo ,bakurikiranyweho ibyaha ku rupfu rw’abimukira batanu barohamye ubwo bari mu bwato bwerekezaga mu Bwongereza.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru , abagabo batatu, umugore n’umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi, bapfiriye mu bwato bwari butwaye abantu barenga 100.
Aba bashinjwa , ni uwitwa Tajdeen Abdulaziz n’uwitwa Juma Yien, Bombi bakomoka muri Sudani y’Amajyepfo , baka bafunzwe by’agateganyo.
Abagabo baregwa bombi bafite imyaka 22 .Bashinjwa gushaka kugera mu Bwongereza nta cyemezo cyemewe cyo kwinjira, bakanakurikiranwaho kandi gufasha abinjira mu mahanga mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubu bwato bwagize ibibazo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kuva i Wimereux mu majyaruguru y’Ubufaransa,bwerecyeza mu Bwongereza.
Abantu bagera kuri 49 barokowe ubwo iyi mpanuka yabaga, abandi 58 bahitamo kuguma mu bwato bakomeza berekeza mu Bwongereza.
Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe umutekano wo mu mazi rwasobanuye ko ubu bwato bwari butwaye abarenze ubushobozi bwabwo, bwageze aho bugorwa no kugenda, biba ngombwa ko abapolisi bajya gutabara.
Tanga igitekerezo