Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko abirara mu nka za bagenzi babo bakazitema, barusha inyamaswa ubugome ndetse ko bakwiye kuburanishirizwa mu ruhame.
Yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo hamwe na bagenzi be bamukurikira kuri uru rubuga banengaga cyane umuturage watemye Inka za mugenzi we, mu Karere ka Rutsiro.
Ni inka Eshatu z’umuturage zatemwe imirizo no ku matako mu Murenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro. Izi nka ngo zatemwe ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukaba rutangaza ko ucyekwa kubikora yafashwe.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyanenzwe na benshi, Nizeyimana Boneventure ati "Ariko abantu bakora nk’ibi koko mu gihe bafashwe ntihagakwiye ko bashakirwa igihano bikabera abandi "akarorero"!!! Ibi birenze ubunyamaswa rwose".
Nsabimana J.Marie na we ati "My God! Izi nyangabirama zikomeza kuduhesha isura mbi no kwibasira iterambere ryacu turazamaganye. Uku ni ugakabya ibikorwa by’ubugome . Ariko kandi turashima Inzego zibifite mu nshingano ko ziba zakoze imirimo zishinzwe zigafata abo bacyekwaho ubugizi bwa nabi".
Ingabire asaba ko bajya baburanishirizwa mu ruhame aho bakoreye icyaha n’abandi bikababera isomo.
Yagize ati "Ahubwo barusha inyamaswa ubugome. Burya inyamaswa nyishi zica iyo zishonje zishaka ibyo kurya cyangwa iyo zitabara. Ndasaba ko abagome nk’aba bajya baburanishirizwa aho bakoreye ayo mahano imbere y’abaturage bose. Wenda hari isomo byasigira abandi, biriya bikorwa bya kinyamaswa bigahagarara".
Yongeye ati "N’ubundi yatemye inka kuko ariyo ashoboye, ariko n’umuntu yamutema. Ni umugome by’indangakamere".
Mu itangazo RIB yacishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeza ko yataye muri yombi ucyekwa. Yagize iti "
Mwaramutse, Nkinamubanzi Evariste, ukekwa kuba yatemye izi nka yafashwe, ubu arimo kugurikirwanwa n’ubugenzacyaha kuri RIB station ya Gihango mu Karere Rutsiro. Iperereza rirakomeje".
Ubu bugizi bwa nabi buje bukurikira ubwabaye mu ishyamba rya Gushwati mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, mu Karere ka Nyabihu, aho inka 12 z’uwitwa Ndabarinze Kabera, zatemwe. Gusa nyuma byatangajwe ko ucyekwa yafashwe.
[caption id="attachment_142349" align="alignnone" width="780"] Uko ari Eshatu nta n’imwe igifte umurizo[/caption]
Tanga igitekerezo