Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
2 abakorinto 3:17
“Imana ni umwuka kandi aho umwuka w’ Imana uri haba hari umudendezo”
Niba twiyemeje gukora ugushaka kw’ Imana kuzahita tugushyira mu ijambo rimwe
“ kubohora” Nta kintu Imana iha agaciro usibye ko abantu bayo babohoka.
Kubohoka mu byaha.
Kubohoka mu burwayi.
Kubohoka mu bukene.
Kubohoka mu bibatesha umutwe.
Kubohoka mu gutasobanukirwa.
Kubohoka mu mivumo ya karande
Kubohoka ni cyo kintu cya mbere cyazanye boss wanjye Yesu Kristo hano mu isi.
Umva ijambo yavuze riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Luka 4:18
“ Umwuka w’ Imana uri muri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza, yantumye gutangariza imbohe ko zibohowe, impumyi ko zihumuwe, no kubohora abashengaguwe.”
Kubohora nibyo yashyizemo ingufu nyinshi aha abigishwa be bo muri icyo gihe amahugurwa . Niba warabyawe ubwa kabiri, ukaba wizera Kristo, kubohora nicyo ashaka ko wakora. Imana ishyira muri njye icyerecyezo cyo gushinga umuryango w’ ivugabutumwa witwa mu magambo make NEMI inshingano ya mbere yawo ya mbere niyo gufasha abantu kugira ngo babohoke.
Akaba ariyo mpamvu uyu muryango w’ ivugabutumwa unyuza inyigisho zayo za buri munsi ku binyamakuru mu Rwanda no muri USA kuri social media zitandukanye Facebook, Twitter, Instagram n’ izindi. ndetse akaba ariyo mpamvu yashinze “PRAYER & COUNSELING CENTER “ ndetse ni ishuri rya Bibliya ryitwa NEMI BIBLE INSTITUTE Online. Ubu bikaba birigufasha abantu mu kubohoka batuye mu mpande z’ isi yose.
Kubohora niyo nshingano yaburi mukristo. Usibye ko abantu bamwe usanga bavuga bati “ Ntabwo nzi ibijyanye niyo nshingano yo gufasha abantu mu kubohoka “ nabagerageje kubyumva kandi bakagerageza no kubikora bitewe nuko nabo babibohokeyemo. Iyo babitangiye bigeraho bakashaka kubikoramo business cyangwa kubiboneramo agatubutse bigatuma imitima yabo bayishyira kuri ayo mafaranga aho kuyishyira ku kamaro kuwo murimo.
Bibliya ivuga ko Imana itajya ihinduka cyangwa ihindure icyo yiyemeje gukorera abantu bayo. Ntabwo yigeze ihindura ugushaka kwayo bijyanye niyi isi dutuyemo. Ntabwo yigeze ikora ikintu kimwe umwanya muto ikireke maze ihite yimukira ku ikindi. Umva, ubuzima bwa Boss wanjye Yesu Kristo hano ku isi bwari ubuzima bwiza kandi bufite ishusho ry’ ugushaka kw’ Imana.
Imyaka 2000 irashize kandi ubuzima yasize yubatse nuko bukomeje n’ ubu, akaba ariyo mpamvu amabwiriza ye kuri twe abereye Boss ari kugenda tugakora imirimo ye nkuko yayikoze. Muri uko gukora iyo mirimo ye, yaduhaye ikigomba kudufasha muri uwo murimo ari wo mwuka wera wo kudushoboza.
Boss wanjye Yesu Kristo aracyakomeza gukora ubushake bwa Papa we hano ku isi, ariko akayikora abinyujije muri wowe nanjye. Yifuza gukorana natwe ariko nitwemera gushyira hasi ibyo duha agaciro cyane kurusha umurimo we, ibijyane n’ imico yacu, ibijyanye n’ inyungu dushyira imbere kurusha inyungu ziva mu murimo tumukorera nibwo azatangira gukora ibintu bye muri twe.
Ibyo nibyo Itorero rya kera ryakoraga, ryatangiranye no gufashanya nkuko Boss wanjye Yesu yari yarabibatoje, kandi aho bajyaga hose niko abantu baho babohokaga.Yemwe, bakristo benedata ni muze duhagurukire hamwe dufashe abantu babohoke kuko niyo nshingano yacu kandi nabwo duhaguruke dusengere Itorero ryo muri iki gihe kugira ngo rihagurukire kujyana ukubohora kw’ Imana mu isi yose, aho kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu nsengero gusa byo ndetse bilans twinjiza mu kurwana kandi dupfa akatazahoraho.
Erega kugira icyubahiro cyangwa agaciro ni ukubona mugenzi wawe abayeho neza, kugira icyubahiro ni uko abakuzengurutse babona imirimo y’ indashyikirwa uba wakoze. Reba aho igihugu cyacu aho kigeze mu iterambere reba agaciro kimaze kugira ku isi yose, subiza amaso aho cyavuye naho kigeze ni kubera ki? Ni ukubera ko abayobozi bacu bakuye amaboko mu mifuko bakambara (boot) bakazamuka imisozi bagatambika indi mu gukorera igihugu bashinzwe n’ , nkuko abami bakera Imana yasigaga amavuta mu kuyobora abantu bayo bakora ( Dawidi Salomoni n’ abandi) natwe dukwiriye kuba nka Nehemiya, Ezira baharaniye kubohoza abantu b’ Imana mu buryo bwo mu mwuka tugafasha abayobozi bacu gukora igihugu cyiza, abantu beza kandi bafite ubuzima bwiza ( Health and spiritual).
Twihe inshingano tugomba kugeza ku bantu b’ Imana kandi nyuma y’ umwaka tujye tureba ko iyo mihigo twayesheje. Arizo kugira ngo abantu b’ Imana bagire
- Umubiri bwiza
- Imitima byiza
- Gutura ahantu heza
Iyo ni nayo nshingano y’ Itorero mu isi.
Come On Church!!!! Get Up!!
Imana ibahe umugisha...!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo