Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yongeye gusubira imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite gusobanura ku kibazo cy’iyubakwa ry’amasoko ane yo mu turere two ku mipaka yubatswe agahita asenyuka.
Ni nyuma yo guhamagazwa inshuro eshatu mu nteko ishinga amategeko asobanura ku kibazo cy’aya masoko hakurikijwe raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019 yagaragaje ko hari umutungo wa Leta wasesaguwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka amasoko.
Umushinga wo kubaka aya masoko wari watewe inkunga na Banki y’Isi n’ikigega Trade Mark East Africa aho buri soko ryari rigenewe ingengo y’imari ya miliyari 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri rimwe ku masoko yo ku mipaka ya Rubavu, Rusizi, Cyanika na Nyamasheke.
Igenzurwa ryakozwe ryagaragaje ko muri aya masoko ane, abiri yonyine, irya Rubavu na Rusizi ariyo yubatswe nk’uko byari biteganyijwe mu gihe ayandi yubatswe nabi agahita asenyuka.
Nk’uko raporo ibivuga ba rwiyemezamirimo bubatse amasoko ya Cyanika na Nyamasheke bagiye bakora inyigo nabi bakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse bakanakoresha abubatsi batabifitiye ubushobozi bituma asenyuka atamaze kabiri.
Aya masoko yari yubatswe mu rwego rwo kugira ngo Leta y’u Rwanda yorohereze abatuye ku mipaka bajye babona aho bahahira aho kwambuka bajya guhahira mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda birimo Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.
Umuti w’ikibazo urahari
Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko ikibazo cy’aya masoko hashyizweho komite yo kugikurikirana abagize uruhare mu guhombya Leta bakazashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa ndetse bakirengera iki gihombo cyose.
Yavuze ko ikibazo cy’amasoko yo ku mipaka kigiye guhabwa umurongo bitarenze muri Kamena 2021 kandi ubucuruzi bwayo burimo n’ubwambukiranya imipaka zikazashyirwaho hakurikijwe amasezerano agenga ubucuruzi yashyizweho n’ihuriro ‘African Continental Free Trade Agreement (AFCTA).
Tanga igitekerezo