Umuhanzi w’umuhanga mu jyana gakondo Muyango Jean Marie arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuzahazwa n’indwara mu buryo bukomeye.
Muyango yasubijwe mu bitaro nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya Faisal igitaraganya, ariko nyuma y’amasaha menshi abaganga bafata icyemezo cyo kumusezera, asubira mu rugo.
Ibintu byaje kongera kuba bibi kuri uyu munsi ubwo yasubizwaga mu bitaro kuri uyu wa Gatatu.
Amakuru avuga ko ubu burwayi buri kumwibasira bwaba bufitanye isano n’umutima dore ko mu minsi yatambutse yabazwe kugira ngo witabweho.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo