Mu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi, Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 wamamaye kubera igikorwa yakoze cy’indashyikirwa, umwe muri abo bana yamwise Nimugwire [Nimugwire mu Rwanda].
Ni umuhango wabereye mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’abandi bifatanije n’abanya Musanze muri ibi birori.
Niringiyimana Emmanuel atuye mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkoto, Umurenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi, yamenyekanye ku bw’igikorwa yakoze iwabo, aho uyu musore amaze imyaka itatu akora umuhanda ubu ubarirwa mu bilometero Birindwi.
Yawukoze ari umwe, nta zindi mbaraga afite zidasanzwe, ahubwo yabikoze ku bw’impamvu asobanura ko ari ugukunda igihugu.
Ni abana b’ingagi 25 bavutse mu mwaka ushize bahawe amazina n’abantu 25 batandukanye ariko b’ibyamamare birimo n’uyu Niringiyimana.
Ibindi byamamare byicaye ku ntebe imwe na Niringiyimana : Harimo Ne-yo icyamamare muri muzika, icyamamare muri ruhago, Louis van Gaal watozaga Manchester United F.C, Jeremy Jauncey, Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Niklas Adalberth,Otara Gunewardene, Ronan Donovan, Ron Adams, n’abandi.
[caption id="attachment_143340" align="alignnone" width="1000"] Niringiyimana wari kumwe n’ibindi byamamare[/caption]
Niringiyimana ukomeje kuba icyamamare ku bw’igikorwa cye gishimwa na benshi, ubwo yaganiraga na Bwiza.com mu kwezi gushize, yavuze ko yifuza guhura na Perezida Kagame akamuha ibaruwa amushimira ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku Banyarwanda.
Tanga igitekerezo