Abagore bo mu Karere ka Nyamasheke bakavuga ko hari abagabo bagifata kuboneza urubyaro nk’ibitabareba bigaharirwa bo gusa kandi bibagiraho ingaruka bose.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na bamwe mu bagore n’abagabo bo mu murenge wa Kirimbi muri aka karere ubwo ko n’aka Nyabitekeri twatangirizwagamo icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana aho mu bikorwa harimo no gukangurira cyane cyane abagabo kwitabira gufasha abagore babo kuboneza urubyaro,bamwe mu bagore bagaragaje ko hari abagabo bagifite imyumvire yo hasi muri uru rwego,hakaba n’abagishaka abagore barenze umwe kandi bose bakababyaraho abana benshi ntibabiteho uko bikwiye bagakura nabi.
Bavuga ko banabasaba kubafasha kuboneza urubyaro bakabyanga kandi nta n’icyo babamarira ngo bite ku bo babyaye abagore bakabavunikana bonyine kandi barababyaranye bakarinda kubarwarana indwara ziterwa n’imirire mibi, icyakora nanone aba bagore bagashima abagabo bahinduye imyumvire muri uru rwego,kuko hari abafasha abagore babo,akaba ari bo usangana imiryango itekanye.
Mukanjishi Alphonsine atuye mu kagari ka Karengera muri uyu murenge wa Kirimbi. Avuga ko afite abana 6 babyarwa n’abagabo 3 batandukanye, muri aba ngo harimo umwe wamugize inshoreke bamaze kubyarana abana 4 kandi n’umugore mukuru amufiteho abandi barenga 7, nyamara ngo amubwira nibura kumwmerera kuboneza urubyaro umugao akanga.
Ati’’ amfiteho abana 4 basanga uwo nabyaye mbere nkiri muto n’undi nabyaye nshatse umugabo n’ubwo twaje kunaniranwa ngasubira iwacu nkubaka akazu gato k’uburushyi uwo yaje kunsangamo tubyarana abo bose ari ko anabyarana n’umugore we mukuru.
Ntacyo amariye kindi kuko atamfasha kubarera, ibyo kuboneza urubyaro ntabikozwa kandi sinshobora kumureka kuko twabyaranye aba bana bose, n’iyo ntekereje ibyo kuboneza urubyaro arambwira ngo nzabage nifashe nkibaza impamvu antererana gutya mu bana atanamfasha kurera,kandi n’uwo wundi ngo ntashobora kubimwemerera twembi tukibaza amaherezo bikatuyobera, bikatuvuna cyane.’’
Simbarikure Felicien w’imyaka 58,utuye mu kagari ka Muhororo muri uyu murenge avuga ko gufasha umugore we kuboneza urubyaro byabazaniye inyungu nyinshi .
Ati’’ twakurikizaga umwana undi afite imyaka 4 tugize abana 5 yifungisha burundu uwo twaherukiyeho afite imyaka 15. Byamfashije kubarihira ishuri kuko umwe yajyaga mu yisumbuye undi ayageze kure kandi ndi umuhinzi nta wundi mwuga ngira, barya neza, mbasha kubabonera ubwisungane mu kwivuza nta nkomyi, bafite igikuriro cyiza nyamara iyo mbarenza byari kungora kubabeshaho neza ni yo mpamvu nkangurira bagenzi banjye gukurikiza inama bagirwa.’’
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora,Dr Kanyarukiko Salathiel, avuga ko iyi gahunda ikiri hasi muri iyi zone ye igizwe n’imirenge 9 muri 15 igize aka karere, aho bari kuri 39% mu gihe impuzandengo y’igihugu ari 55%, akavuga ko kutaboneza urubyaro bigira ingaruka nyinshi,haba ku mubyeyi ubwe,abo abyaye n’igihugu muri rusange, bakaba barabifatiye ingamba zirimo ubukangurambaga n’ubu bukomeza muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, hakazakorwa n’ibindi byose bishoboka byafasha abagabo na bo kumva neza iyi gahunda.
Umukozi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara muri aka karere,Bankundiye Etienne, avuga ko ku rwego rw’akarere iri bari kuri 41%, intego ikaba kugera kuri 55% muri uyu mwaka,kubigeraho bigasaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abagabo kuko bikigaragara ko harimo bamwe muri bo batabyumva neza, hakazifashishwa n’ubuhamya bw’ababikoze bikababyarira inyungu kugira ngo n’abandi bazatinyuke,binace ibihuha bya bamwe baca abandi intege.
Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana hanakorwa ibindi bikorwa birimo guha abana bato Vit A,ibinini by’inzoka,kwigisha ababyeyi ibijyanye n’imirire myiza,isuku,gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku babyifuza,n’ibindi,ababyeyi bose bireba bagasabwa kubyitabira.
Tanga igitekerezo