Abaturage bo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, baturiye uruganda rukora sima rwa CIMERWA, baravuga ko ivumbi rituruka muri uru ruganda rigira ingaruka ku buzima n’imibereho yabo ya buri munsi, bagasaba ko bakwimurwa mu mbago z’uru ruganda.
Ahitwa ku rya mbere uturutse ku mugezi wa Njambwe, ugana ahubatse uruganda rukora sima CIMERWA, no ku nzu zituriye uru ruganda, ni tumwe mu duce abahatuye bavuga ko iri vumbi usanga ryakwiriye hose ku nzu no mu mirima ku buryo usanga zarahinduye ibara, bikabagora kuzironga.
Uretse kuba iri vumbi riteza umwanda, ngo ritokoza amaso yabo ndetse bakanarihumeka kenshi ku buryo bibatera impungenge ko ryabanduza indwara, bakifuza ko uru ruganda rwabimura mu mbago zarwo niba rudashoboye kurifata, nkuko bari barabisezeranijwe ubwo rwaaguurwaga mu mwaka wa 2015.
Uyu ati "Ni sima, ni sima gusa, Turavuga tukabura aho tuvugira". Undi "Njyewe ntuye munsi yaho, sima imanuka kuri icyo kizu igatumuka nk’umukungugu, akarima k’igikoni usanga imboga ari umukara, umesa umwenda wawanika ku mugozi ugasanga uhindutse sima, imashini nazo zirasakuza cyane ntabwo dusinzira".
Bavuga ko iri vumbi riva muri CIMERWA ribakururira uburwayi, ati "Hari umwanya ubaho hakaza imvumvi ryinshi ukumva amaso arahiye ukagira ngo ni igitokorwa kirimo, ubu abantu benshi ntabwo bakibona".
Mugenzi wabo, ati "Ivumbi rigenda rigutokoza amaso, ubu amaso y’abantu yamaze guhuma".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza uru ruganda rwubatsemo, Nsabimana Theogène, aganira na RBA, avuga ko hari ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo bihuriwemo n’ubuyobozi bw’uruganda n’ubw’Akarere ka Rusizi ku buryo mu myanzuro yafashwe harimo no guhindura imifuka n’inzira z’iri vumbi zari zarangiritse.
Ubwo rwagurwaga mu mwaka wa 2015, uru ruganda rwari rwakorewe inzira z’imyotsi n’ivumbi ku buryo bihita bifatwa bikazabyazwamo umusaruro ariko zisa n’aho zitagikora, mu gihe uruganda rwari rusanzwe rwari rufite inzira y’ivumbi mu kirere aho wasangaga n’ubundi naryo rihita rikwirakwira mu ngo z’abaturage.
Gusa iki gitangazamakuru cyaganiriye n’aba baturage cyashatse kuvugana n’Ubuyobozi bw’uru ruganda rwa sima, kugira ngo humvwe icyo buteganya gukora kugira ngo aba baturage badakomeza kubangamirwa n’iri vumbi ribatumukiraho, ariko nticyabona ababishinzwe. KANDA HANO USOME INKURU BIFITANYE ISANO
Tanga igitekerezo