Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibikukije, REMA, kiratangaza ko bagiye kuzana mu Rwanda imodoka ndetse na moto bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng.Collette Ruhamya, yavuze ko bakoze ubushakashatsi bagasanga imyuka isohoka mu binyabiziga igira uruhari rukomeye mu kwangiza umwuka duhumeka ndetse n’ibidukikije muri rusange, aho yatanze urugero rwa bamwe mu bakozi basukura umuhanda nka bamwe mubibasirwa cyane n’ibyo byotsi bikaba binashobora kubaviramo ingaruka zitandukanye.
Eng.Collette Ruhamya wagiranye ikiganiro na Radiotv 10, yakomeje avuga ko nyuma y’ubwo bushakashatsi babonye ko ari ngombwa kuzana ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo bwo guhangana n’icyo kibazo cyo kwangiza abaturage ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Yagize ati:"...dufatanyije n’izindi nzego turimo turareba ukuntu twazana imodoka na za moto bikoresha amashanyarazi, moto zo zaratangiye hari icumi mu muhanda..."
Mu mwaka ushize wa 2018 nibwo sosiyete "Ampersand” ifite icyicaro mu Budage, yatangaje ko igiye gutangira gucuruza moto zikoresha amashanyarazi ziswe "e-Moto” zikazaba ari iza mbere z’ubwo bwoko ku mugabane wa Afurika .Izo moto zihariye ko zisohora umwuka uhumanya muke ugereranije n’izikoresha mazutu na lisansi.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ugukorera kwazo mu Rwanda bizagabanya 75% y’umwuka uhumanya ikirere kandi zifashe abazitwara kuzigama asanga ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka. Ubwo bushakashatsi ku mihanda kandi bwerekanye ko moto yasharijwe neza izajya igenda ibirometero 65 ku muvuduko wa 80km/h kandi izo moto ngo zinafite imbaraga nyinshi zo kwikorera cyangwa guheka
Inzobere zagaragaje ko izo moto zishobora kuzaba ari zo moto za mbere zihendutse ku isi, kuko ngo moto imwe izaba igura miliyoni 1,1 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Tanga igitekerezo