Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa guverinoma y’Ubwongereza rigaragaza ibyo iki gihugu cyagejeje kuri kariya kanama rivuga ko "Bamagana gukomeza gufata ibice bitandukanye by’igihugu cya Congo bikozwe n’Inyeshyamba za M23 zanashyiriweho ibihano n’umuryango w’Abibumbye."
Mu mboni z’Ubwongereza, M23 igomba gusubira inyuma ikarekera gukomeza intambara, Ubwongereza kandi bwanasabye ko Ubufasha buturutse hanze ya Congo buhabwa umutwe wa M23 bwose bugomba guhagarikwa, Ubwongereza kandi bwamaganye ibitero bigabwa ku ngabo za MONUSCO ndetse bunashimangira ko "Hakenewe igisubizo cya politiki aho kuba icya gisirikare."
Bati "Twamaganye gukomeza kujya imbere k’umutwe wa M23 wahawe ibihano n’umuryango w’Abibumbye, twamaganye kandi abatera nkunga bose b’uyu mutwe baturuka hanze. Dushyigikiye umuhate w’abayobozi bo mu karere k’Ibiyaga bigari mu gushakira ikibazo cy’u Rwanda na DRC igisubizo cy’ibiganiro. Dushyigikiye kandi ibiganiro bya Nairobi na Luanda nk’ibishobora gutanga igisubizo cya Politiki kirambye."
Leta y’Ubwongereza ikavuga ko kuraswaho kw’abo muri MONUSCO bikozwe n’impande zihanganye muri DRC bituma izo ngabo zidashobora kuzuza inshingano zazo zo kwita ku basivile no gufasha ingabo za Leta kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu. Ibituma impunzi z’imbere mu gihugu zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Inshuro nyinshi ibihugu binyuranye birimo iby’u Burayi na Amerika, byagiye bigaragaza ko byifuza ko umwuka mubi waba amateka hagati y’ibihugu byombi, ariko ubuyobozi bwa Congo bwagiye bugaragaza ko nta bushake buhari bw’ibiganiro ahubwo bwagiye burangwa n’amagambo asesereza anabiba urwango.
Kigali ishinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda. Kinshasa nayo igashinja Kigali gutera inkunga umutwe wa M23, gusa buri umwe ahakana ibirego by’undi.
Tanga igitekerezo