Zaburi 103:20
Wari uziko ufite ingabo zikurinze zifite amahugurwa ahanitse kurusha izirinda umukuru w’ igihugu icyari cyose ku isi “Ni musingize Uhoraho mwa bamalayika be mwe, mwebwe mufite imbaraga nyinshi kandi musohoza ijambo rye, mwumvira ijwi ry’ ijambo rye.”
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Iyo tuvuze ijambo YESU mu gihe tugeze mu bibazo cyangwa duhuye ni kintu kidutunguye abamalayika bahita bibwiriza kudutabara kuko baramutse batabikoze bakwinjira muri “trouble”. Iyo uvuze gusa “Yesu ntabara” ingabo zishinzwe umutekano wawe zihita zumva amabwiriza aturutse k’ umugaba wikirenga wazo ubwo ahita azibwira ati ” mwumvise umwana wanjye ubwo yavuze ijambo ry’ ukwizera atabaza?) Kubera ko uburinzi bwacu aribo babushinzwe kandi bakana bukora neza mu kudukorera ikintu kiza tuba dushaka.
Mu minsi ibiri ishize umukobwa wanjye w’ imfura yakoze impanuka y’ imodoka kandi ikomeye yashoboraga kumutwara ubuzima ukurikije uko iyo modoka yari atwaye yahindutse, gusa icyo yavuze muri uko gutungurwa ni ijambo” Yesu ntabara.” Muri iyo icyo gihe ijambo rimwe yavuze ryatumwe abarinzi bashinzwe umutekano we bakora icyo baherewe “amafunzo”, “Training”, “imyitozo “ bamwarura muri iyo modoka ntiyahasiga ubuzima bwe.
Nshuti y’ Imana, Yesu arakora ku bwawe, kandi ahindura ibibazo byawe uko byaba bikujeho nuko byaba bingana. Abahungu be yatoje gutabara ari bo bamarayika ntibashobora kuva k’ uburinzi kuko ari ngombwa kumvira ijambo ry’ Imana kuko ikintu cya mbere kiranga ingabo izarizo zose ni ukugira “Discipline”.
Igihe cyose uzajya ubona abashinzwe umutekano wawe nkuko ujya ubibona iyo umukuru w’ igihugu aba arinzwe, bamukorera bishoboka byose kubijyanye n’ umutekano we, nkuko nawe abikorera abaturage ashinzwe kugira ngo babone umutekano usesuye ndumva nawe ubizi kuko abayobozi banyu icyibaraza inkera bakemera gutanga ibyasabwa byose ariko umutekano wanyu ndetse ni ubusugire bw’ igihugu cyanyu ube 100% ndizera kuba abafite amaso kandi banashaka no kubibona tubinona.
Igihe cyose igihugu ayobora kiba kimubereye amaso kuko ari uwa gaciro mu gihugu kandi ni ngombwa kubera imirimo aba agikorera mu bwitange ndetse no mu ntambara zigiye zitandukanye. Nawe niko abamalayika babigukorera kandi n’ ijuru rika kubera maso kuko uri muri mission hano ku isi, uri ambasaderi uhagarariye igihugu cy’ ijuru hano ku isi. Imirimo ukorera igihugu cyawe irandikwa kandi iremerwa ukwiriye ingabo zatojwe neza kugira ngo umutekano wawe ube 100%.
Fata umwanzuro uyu munsi wo kuvuga ijambo ryo kwizera , ijambo ryo kwongera kubaho mu gihe ugiye ubona ubuzima bwawe ugiye kububura. Vuga ijambo rikiza Umuryango wawe Satani yateje ibibazo, vuga ijambo ryo kwizera rigukura mu kubaho wenyine bitume ubona uwo murwubakana, vuga ijambo ryo kwizera bitume mubona umugisha wo kubyara Gahungu na Gakobwa kuko Imana yabateranije kugira ngo mubyare mwororoke.
Vuga ijambo ryo kwizera uve mu ikodi, ugire inzu yawe, uve no mu madeni. Kandi ntugakore ikosa ryo kuvuga ijambo ry’ ukwizera kugira ngo igihugu cyawe gikomeze kugira umutekano kuko nicyo musingi w’ umutekano wawe ndetse n’ imigisha yawe. Bimbura umunwa wawe, Utangaze ijambo ry’ amasezerano y’ Imana riboneka mu ijambo ryayo riba mu Bibliya, amasezerano igufiteho maze iryo jambo rikoreshe Abamalayika mu kumanuka ku gufasha kwinjira mu bundi buzima bushyashya Imana yaguteguriye kandi bwisumbuyeho.
Imana guhe umugisha..!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo